Tanzaniya: Umudepitekazi yasabiye abadepite b’abagabo gusiramurwa

Umudepite w’umugore wo mu nteko ishingamategeko ya Tanzaniya, yasabye ko abadepite b’abagabo bose bisiramuza mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Image result for Jackline Ngonyani

Jackline Ngonyani yasabye ko harebwa niba abadepite bose basiramuye.

Ikinyamakuru mwananchi, cyatangaje ko Jackline Ngonyani yasabye ko hakorwa igenzura mu kureba niba abadepite bose basiramuye, uwo basanga atarabikora agashishikarizwa kwihutira kubikora.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS), rivuga ko umugabo usiramuye afite amahirwe yo kutandura virusi itera sida ku kigero cya 60%.

Uyu mudepitekazi, atangaza ibi yavugaga ko  no mu gihugu cya Kenya hakozwe nk’ibi ku badepite b’abagabo basanzwe badasiramuye. Nyamara BBC yavuze ko ibyo uyu mugore avuga abeshya kuko bitigeze biba muri Kenya ku badepite ahubwo byakozwe na bamwe mu bayobozi ku bushake bwabo mu gushishikariza abagabo kwisiramuza.

Depite Joseph Kasheku utarashyigikiye icyifuzo cy’uyu mugore, yavuze ko biramutse bigenze bityo n’abagore basabwa gusiramurwa kuko nabyo byagabanya kwandura virusi itera Sida.

Mu muhango wakorwaga kera wo gusiramura abagore (Female genital mutilation), OMS n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yawamaganiye kure ivuga ko ntacyo umara ku bijyanye n’ubuzima, ahubwo ngo washoboraga kugira ingaruka ku mubiri no mu mutwe.

Image result for Jackline Ngonyani




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *