Tanzaniya irunamira 69 bishwe n’inkongi y’umuriro

Muri Tanzaniya bari mu cyunamo cy’abantu  69 bishwe n’umuriro watangiye ubwo bavomaga essence  ku kamyo yaguye kuwa  gatandatu i Morogoro, mu burengerazuba bw’umurwa mukuru w’ubukungu  Dar es Salaam.

Image result for dead in tanzania fuel tank

Yahitanye abatari bake

Perezida John Magufuli yategetse ko icyo cyunamo gikomeza kugera kuri uyu wa mbere. Magufuli ahagarariwe muri iki cyunamo na  Kassim Majaliwa, nkuko byatangajwe n’umukuru w’igihugu.

Majaliwa yatangaje ko komisiyo idasanzwe igiye gushingwa kugira ngo  irebe neza icyateye iyi mpanuka kuko bidasanzwe

Mu kwezi gushize abantu 45 barapfuye abandi 100 barakomereka hagati muri Nijeriya, igihe ikamyo yari itwaye essence yagwaga  nyuma igashya abaturage  barimo bagerageza kuvoma essance.

Mu kwezi kwa Gatanu, indi mpanuka yabaye muri  Nijeri hafi y’ikibuga cy’indege ku murwa mukuru Niamey, hapfa abantu bashika 80.

Eric Twahirwa

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *