Tanzani:Umuhanzikazi Ray C ari mu ruhuri rw’ibibazo

Nyuma yo kubatwa n’ibiyobyabwenge bikamutakariza igikundiro mu muzika,Ray C ari mu mubabaro wo gukuramo inda y’imfura yiteguraga kubyarana n’umukunzi we w’umuzungu.

Image result for Ray C

Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram,umuhanzikazi Rehema Chalamila benshi bita Ray C yashyize ahagaragara amafoto ari mu bitaro aherekezwa n’ubutumwa bw’umubabaro avuga ko yakuyemo inda y’imfura asaba abagore kumugira inama uko bo babigenza. Umwaka ushize uyu muhanzikazi ni bwo yagaragaje umukunzi we w’umuzungu.

Ibi bibaye nyuma yo gukiruka ibiyobyabwenge byari byaramugize imbata ku nkunga y’uwahoze ari umukuru w’igihugu wa Tanzania.

Image result for Ray C

Nyuma yo kumara igihe atigaragaza mu by’umuziki,Ray C yagarutse mu mwuga  bigoranye kongera kwigaragaza nk’uko byahoze.Uwavuga ko izina Ray C ryahindutse amateka ntiyababa abenshye ugereranyije n’abahanzi bashya bari muri iki gihugu.

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *