Tanzania:Wema Sepetu yahawe gasopo, Amber Rutty ahabwa amasaha 12h ngo yishyikirize Police

Umukinnyi wa filam muri Tanzania, Wema Sepetu uyu wa Gatanu yitabye inama y’ihuriro ry’abakinnyi ba Cinema ahatwa ibibazo kumyitwarire mibi no gusakaza amafoto yuzuye ubusambanyi.Amber Rutty nawe ntiyorohewe yasabwe n’ubuyobozi bw’umujyi wa Dar Es Salaam kwishyikiriza Police mbere y’amasaha 12h ari byo azira. 

Image result for Wema Sepetu 2018Wema Sepetu
Related image

Inkuru dukesha EATV yagiranye ikiganiro na Ministeri  Juliana Shonza w’itangazamakuru umuco imyidagaduro na siporo,yashimangiye ko Leta ya Tanzania yatangiye gufatira ingamba ibyamamare barangwa n’ingeso yo gusakaza video n’amafoto byuzuye ubusambanyi kuri social media ndetse ahita asaba ko itsinda riyoboye Cinema muri Tanzania batumiza byihuse Wema Sepetu agahatwa ibibazo no gufatirwa ibihano.

RC Makonda  muyobozi w’umujyi wa Dar Es Salaam

Uwitwa Amber Rutty nawe ntiyorohewe dore ko umuyobozi w’umujyi wa Dar Es Salaam yamusabye  kwishyikiriza Police mbere y’amasaha 12h bitaba ibyo agashyirirwaho impapuro zimuta muri yombi.

RC Makonda  umuyobozi w’umujyi yagize ati”Mu gihe TCRA yashyize imbaraga mu guhiga no guca abafite ibi bikorwa bibi,njye nifuza ko Amber Rutty yishyikiriza Police mbere y’amasaha 12h”

Kuri uyu wa Kane taliki 25 Ukwakira 2018,Amber Rutty yifashishije urukuta rwe rwa Istagrama yasangiza abakunzi be amafoto na video bye yambaye ubusa aryamye ku buriri.

Image result for Amber Rutty 2018

Iki gikorwa giteye isoni kije nyuma y’amasaha make nanone umukinnyi wa Film wema Sepetu asangije abakunzi be nawe amafoto na video by’ubusambanyi. Ni nyuma yuko mu Rwanda Minisiteri y’Umuco na Siporo ishyize ahagaragara itangazo ryamagana ibyamamare mu Rwanda basakaza amafoto na video nk’ibi gusa igitangaje birakorwa kandi ntawe urahanwa.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *