Tanzania:Ray C yashyize ahagaragara amafoto y’umukunzi we bitegura ubukwe

Nyuma y’inkuru zibabaje zagiye zivugwa kumuhanzikazi Ray C zirimo kubatwa n’ibiyobyabwenge,byahinduye ishusho  ni ibyishimo gusa yasakaje amafoto y’umukunzi we w’umuzungu bitegura gukora ubukwe.

Ray C wakanyujijeho mu ndirimbo z’urukundo benshi ndetse bakamukundira ijwi,iyi nshuro yanze gukomeza kubyihererana asangiza abatuye isi amafoto y’umukunzi we w’umuzungu bitegura gukora ubukwe yifashishije instagram.

Nk’uko tubikesha urubuga rwo muri Tanzania Mpekuzi,ngo Ray C yirinze gutangaza amazina y’umugabo we ariko asakaza amafoto ye bari mu byishimo.
Ray C ntiyakunze kuvugwa mu nkuru z’urukundo ni nyuma yo gutandukana n’uwari umukunzi we Lord Eyes uzwi mu mwuga w’ubuhanzi mu myaka myinshi yashize.
Inkuru y’urukundo rwa Ray C n’umuzungu yasamiwe hejuru muri Tanzania abafana be bamushimira kubupfura no kwitwararika mu rukundo bamwe ndetse baheraho bamwifuriza kuzagira urugo ruhire dore ko hibazwaga impamvu atagaragaza umukunzi we ngo shyingirwe. Ntiharatangazwa italiki y’ubukwe bwa Ray C ariko tuzakomeza kubibakurikiranira.
Image result for Ray C
Related image
Related image
Image result for Ray C




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *