Tanzania:Perezida Pombe Magufuli arotswa igitutu n’amahanga ku bw’ibihano bigenerwa Abatinganyi

Umuryango Amnesty International uratunga agatoki Guverinori wa Dar es Salaam,Paul Makonda nyuma yaho ahamagariye abaturage kwamaga abantinganyi kuwa 5 Ugushyingo 2018.

Mu kiganiro na RFI, Umuyobozi wa Amnesty muri Afurika y’ u Burasirazuba ,Seif Magango yatangaje ko hari amakuru yamugezeho avuga ko hari urutonde rw’ abatinganyi ibihumbi 5 bashobora gushyikirizwa polisi mu maguru mashya.

Ati” ibyo ntibyumvikana uburyo Guverinoma ya Tanzania ikangurira abaturage bayo gusubiranamo niyo mpamvu dusaba abayobozi b’ iki gihugu kubahiriza uburenganzira bwa muntu ndetse bakanashyira mu bikorwa ibyo biyemeje mu rwego mpuzamahanga.”

Yakomeje na none atunga agatoki Leta ya Joseph Pombe Magufuli avuga ko kuva yajya k’ ubutegetsi yakomeje kwibasira igice kimwe cy’ abaturage badahuje imyumvire.

Ubutinganyi n’ icyaha muri Tanzania gihanirwa igifungo cy’ imyaka 30 ndetse gishobora guhanirwa igifungo cya burundu.

 

Ihogoza Sandrine-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *