Tanzania:Padiri David Muhigilwa afite abagore batatu arifuza n’uwa kane

Ahitwa Salasala muri Tanzania, haravugwa umushumba David Muhigilwa ufite abagore 3 n’abana 6 ndetse akaba yitegura no gushaka uwa kane. Arasaba abagabo b’abakirisitu guhindura imyumvire bagashaka abagore benshi nkuko Aburahamu na Israel bavugwa muri Bibiliya babigenje.

Inkuru dukesha Global TV yagiranye ikiganiro n’umushumba David Muhigilwa yemeza ko ari mu munezero ndetse ntashyano yakoze. Ati” Ndi umuturage wo muri RDC ariko ntuye hano muri Tanzania mu myaka itandatu. Twaje kwigisha ijambo ry’Imana  nk’uko Imana yatumye yesu gucungura abatuye isi.Gushaka abagore benshi ni uruhushya nahawe n’Imana yo mu ijuru. Mfite abagore 3 n’aban 6. Shuti bakunzi  banjye batuyemuri  Tanzania,njye ndahinyuza abavuga ko Bibiliya itegeka ko umugabo ashakana n’umugore umwe ni ibinyoma. Ukuri kwa Gikirisitu ni uko umugabo umwe atunga abagore benshi nkuko abatubanjirije  bigishwa muri Bibiliya babigenje. Kuva kuri Aburahamu, itangiriro 25-6 yari afite abagore benshi  barimo Sara,Ketura na Ajila reka tunafatire urugero kuri Israel abantu benshi berekeza yo ariko ntibazi amateka ye we yatunze abagore 4.  Abagore banjye bose mbana na bo mu nzu imwe dufite igikoni kimwe dusangirira ku meza imwe  dusangiye ubuzima bwose uretse ko buri wese afite icyumba cye kandi mbafasha gusangira ibyishimo. Iyo umwe adahari cyangwa akagira ibyago abandi basigara bita ku bana bose kandi babyishimiye.”

Mu kwemeza ko uyu mushumba  nta kosa yishinja,hari undi washatse abagore 4. Yashimangiye ko idini ryabo ribemerera gushaka umugore urenze umwe.

Aba bagore ba Devid bemeza ko babanye neza. Umwe yatanze ubuhamya bw’uburyo bashakanye yarabanje kumubwira ko afite abagore 2 kandi biramushimisha kuko bumvikana, bubahana kandi bafashanya ngo nta shyari bagirana.Aba bagore uko ari batatu baritegura gushakira umugabo umugore wa kane.Ubusanzwe abagabo bashyingirwa n’umugore urenze umwe bimenyerewe ku idini ya Islam. Leta ya Tanzaniaye yemerera buri wese guhitamo idini ashaka.

Ikiganiro kirambuye

Hagenimana Thierry

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *