Tanzania:Harmonize ushinjwa gukoresha ibiyobyabwenge yishyikirije Police

Mu gitondo cy’uyu wa Gatatu umuhanzi ukunzwe muri Tanzania,Harmonize yagiye gutanga ibisobanuro ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ashinjwa ahita atabwa muri yombi.
Related image
Amakuru dukesha ibinyamakuru byo muri Tanzania,avuga ko uyu muhanzi amaze igihe akorwaho iperereza ku byaha byo gukoresha ibiyobyabwe,yaje guhamwa n’icyaha nyuma yo gutaramira muri Ghana agafatwa amafoto na video atumura urumogi.
Harmonize ukunze guhakana ibimuvugwaho,mu gitondo cy’uyu wa Gatatu yambaye igishura cy’umukara mu mutwe yirinda ko itangazamakuru rimubona, yitabye urukiko birangira afashwe arafungwa ngo abanze atange ibisobanuro.
Related image
Gukumira ibyamamare bakoresha ibiyobyabwenge muri Tanzania biheruka gufunga benshi barimo n’umukinnyi wa Cinema Wema Sepetu.
Abdou Bronze-Celebzmagazine.com
BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *