Tanzania: Wema Sepetu na  Irene Uwoya barahanganye bapfa umugabo

Mu gihugu cya Tanzania haravugwa inkuru ya Wema Sepetu na Irene Uwoya bahanganye bapfa umugabo witwa Dogo Janja usanzwe ari umugabo wa Uwoya ngo umuca inyuma.

 Wema Sepetu yahise atangaza ifoto y’umukunzi we mushya

Iyi nkuru yasakajwe na Irene Uwoya yifashishije urubuga rwe rwa Instagram,yasangije isi umubabaro aterwa na Wema Sepetu ngo udasiba kurangaza umugabo we kugeza ubwo amuca inyuma gusa nyuma y’igihe gito yahise asiba ubutumwa yari yasakaje isi.

Image result for Dogo JanjaDogo Janja na Irene

Iyi nkuru yahindutse umubabaro kuri Wema Sepetu  ndetse ahita amurika amafoto y’umukunzi we mushya.Wema yahakanye amakuru y’umubano wihariye na Dogo Janja ko ntanaho bakunze guhurira uretse kumva izina gusa.

Ati”Gira ukwihanga mu gihe wumva hari umuntu ukuvuga ibyo utazi. Njye na Dogo Janja hehe,ryari? Igitangaje uwo Dogo simuzi uretse kumwumva ,uyu mukobwa yigiramo  stress zitagira ingano ni ryari uyatuza ukampa amahoro? 

Image result for Wema Sepetu na Irene UwoyaIrene Uwoya

Irene Uwoya ubusanzwe benshi bamuzi ku izina rya [Oprah] yari umugore wa nyakwigendera  Ndikumana Hamad Katauti babyaranye umwana umwe.Wema Sepetu  yabaye Miss wa Tanzania mu mwaka wa 2012 yamamara cyane mu gukundana n’ibyamamare barimo Diamond Platnumz.

 

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *