Tanzania: Umwalimu yishe umukunzi we nawe ariyahura

Mu gihugu cya Tanzania haravugwa inkuru y’urupfu rw’abantu 2 Karoli Domisian ufite imyaka (36) na Regina Temu (29), bombi bakundanaga, umugabo yica umukunzi we nyuma yo kuvumbura ko amuca inyuma.

Inkuru dukesha mwananchi igitangazamakuru cyo muri Tanzania,ivugako benshi bababajwe n’urupfu rwa Mwalimu Karoli Domisian wishe umukunzi we Regina Temu arangije nawe ariyica nyuma yo kumenya ko uyu mukunzi we yamuciye inyuma.

Aba bombi batabanaga mu nzu imwe ariko bitegura ubukwe,ngo inkuru yamenyekanye taliki 17 Ukuboza 2018 nyuma y’uko umuvandimwe wa Regina yategerezaga ko ataha ava ku isoko agaheba akabaririza bikamuyobera yihutiye kubimenyesha Police bajya gushakira no kumukunzi we batungurwa no gusanga ibaruwa umusore yasize yanditse abamenyesha ko ariwe wishe umukunzi we nawe akiyahura akoresheje ikiziriko ngo ni nyuma yo kuvumbura umukunzi we amuca inyuma.

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com
BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *