Tanzania: Perezida Magufuli ucyekwaho COVID19 yagejejwe mu Buhinde kuvuzwa

Kuri uyu wa Kane, Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Tundu Lissu yavuze ko perezida Dr John Pombe Magufuli yavuye mu bitaro byo muri Kenya yimukira mu Buhinde kandi ko ameze nabi cyane.

Uyu muyobozi yavuze ko Perezida John Magufuli, wagiye ushidikanya ku cyorezo cya coronavirus amaze hafi ibyumweru bibiri arwaye akaba yajyanyweho mu Buhinde aho arimo kwivuriza COVID-19 kandi ameze nabi cyane.

Tundu Lissu watsinzwe amatora y’umwaka ushize na Magufuli, yavuze ku makuru y’ubuvuzi n’umutekano muri Kenya kubera amakuru ye avuga ko perezida yavuye mu bitaro byo muri Kenya akajyanwa mu Buhinde kandi ko yari muri koma, ariko ntiyatanze ibimenyetso.

Abayobozi batandukanye bagize guverinoma ya Tanzania batangiye gusabira Perezida Pombe Magufuli w’imyaka 61 wagiye kwivuza muri Kenya bashidikanya ko yaba ari icyorezo cya Coronavirus arwaye.

Lissu yatangarije ikinyamakuru Reuters ko Magufuli yajyanywe mu bitaro bya Kenya mu mujyi wa Nairobi mu ntangiriro z’iki cyumweru hanyuma akaba yajyanywe aho atazwi mu Buhinde. Aho yagize ati ‘’Yajyanwe kuva ku munsi w’ejo ari muri koma’’.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubuhinde na komisiyo yayo nkuru, cyangwa za ambasade, i Nairobi nta bisobanuro ziratanga kuri Perezida wa Tanzania.

Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yagiye akuraho iterabwoba kuri COVID-19, avuga ko Imana ariyo umuti nko guhumeka umwuka bikaba bizarinda Abanyatanzaniya.

Yagiye yanga ibizamini byagendaga biva mu bapimwe coronavirus, yamagana inkingo mu rwego we yitaga ugucura umugambi wo kwigarurira umutungo wa Afurika, kandi arwanya kwambara udupfukamunwa ​​no kwitarura abantu mu gihugu cye.

REBA HANO VIDEO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *