Tanzania: Miss Jokate yahawe umwanya muri Politiki-Amafoto ye

Jokate Mwegelo wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Tanzania mu  2006 yinjiye muri Politiki, Perezida wa John Pombe Magufuli yamwimitse kuyobora umurenge wa Kisarawe muri Tanzania.

Mwegelo, ni umunyamideli ukomeye muri Tanzania abifatanya no gukora ubushabitsi, kuririmba no gukina filime ndetse mu 2011 yahawe igihembo cya Zanzibar International Film Festival nk’umukinnyi mwiza wahize abandi mu bagore.

Image result for JokateUyu mukobwa w’imyaka 31 ndetse usanzwe ari umunyamuryango w’ishyaka riri kubutegetsi  CCM ubu wamaze kugirirwa icyizere akaba yahawe igice ayobora muri Tanzania, yanditse kuri Instagram abwira abamukurikira basaga miliyoni eshatu ko ashimira Imana ku bw’ibitangaza yamukoreye.

Ati “ Amini Mungu ni mwingi wa rehema kamwe hamtupi amtumainiye yeye!! Ahsante Mungu Wangu. Labda ni-share kitu kidogo, kuna muda mwaka jana mwishoni nilikuwa so down nilitamani kukata tamaa na kila kitu kwenye maisha nilikuwa pia sijaelewa vizuri hatma yangu kwenye siasa. Nilikuwa kwenye mkutano mkuu wa chama kuna mdada mmoja kutoka Arusha akanikimbilia na kunikumbatia kwa nguvu sana alikuwa na mama mmoja hivi walikuwa wamekuja kupiga picha namimi.

Huyo dada mdogo hivi akasema ananipenda sana sana na mimi ndio nilimfanya aingie kwenye siasa na akagombea nafasi kupitia mkoa wa Arusha akashinda!! Nikabaki natabasamu. Ikanipa nguvu kubwa ya kupiga moyo konde na kusonga mbele. Nilifurahi kuona kuna mdada nimeweza kumhamasisha na kumpa ujasiri wa kugombea. Unaweza ukawa unapitia mitihani migumu sana kwenye maisha yako lakini inakubidi usikate tamaa saa zingine kwasababu tu ya wale wanaokutegemea, wanaokuangalia na kuvutiwa nawe na kujifunza kupitia maisha yako.

Lakini zaidi kwasababu safari ya mafanikio ina milima na mabonde, inabidi upambane na kiukweli hakuna mafanikio yasiokuwa na changamoto. Na kuna muda changamoto ndio haswa zinatengeneza “character” zetu.
Kikubwa zaidi wakati wa changamoto tukumbuke kuwa wanyenyekevu, wenye kujishusha na kumuomba Mungu aendelee kutupa imani, hekima na busara ya kusubiri wakati wake. Tukumbuke Mungu hamtupi mja wake. Nawatakia Jumapili Njema. Nawapenda Sana. Ahsanteni 🙏🏽.”Ubu butumwa bugaragaza uko ashimira Imana ku bw’ibyo yamukoreye nyuma y’ibibi byinshi yanyuzemo umwaka ushize ndetse bikamutera kwitakariza icyizere cy’ubuzima.

Jokate Mwegelo yaherukaga mu Rwanda aho yahagarariye ishyaka rya CCM ribarizwamo Perezida John Pombe Magufuli, mu nama nkuru y’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR Inkotanyi, yabaye tariki ya 26 Ugushyingo 2017.

 

 

Uyu mukobwa usibye kuba azwiho kuba yarakundanye na Diamond Platnumz, muri Kamena 2017 yasohotse ku rutonde rw’urubyiruko 30 rwo muri Afurika ruri munsi y’imyaka 30 rumaze gukora ibikorwa bikomeye binyuze mu kwihangira imirimo bikaba binatanga icyizere ko mu gihe kiri imbere ruzaba ari bamwe mu baherwe umugabane ufite. Ni urutonde rwakozwe na Forbes Magazine.

Jokate yavukiye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azwiho kuba yarabaye igisonga cya mbere cya Miss Tanzania 2006[icyo gihe hatowe Wema Sepetu.

Ni we washinze isosiyete ikora imyenda igezweho ndetse ikanayicuruza yitwa Kidoti. Ibi abifatanya no gukina amafilime no kuba umushyushyarugamba mu birori bitandukanye.

Yabaye Miss Temeke mu 2006, ahagararira aka karere mu marushanwa ya Miss Tanzania muri uwo mwaka, yegukana umwanya wa kabiri, aho Miss Tanzania yabaye Wema Abraham Sepetu na we waje gukundana n’umuhanzi Diamond Platnumz nyuma y’aho atandukaniye na Jokate.

Mu rukundo azwiho kuba yarahararanyeho na Prezzo ariko babikoraga mu buryo bw’ibanga nyuma nibwo yaje gukundana na Diamond baza gutandukana.

 

Jokate Mwegelo yavuze ko yiteguye kuba umugore bidatinze

 

Jokate Mwegelo wabaye igisonga cya Miss Tanzania 2006

 

 

 

Shabani Chris-Celebzmagazine.com
BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *