Tanzania: Inteko ishingamategeko yemeje itegeko rikumira imwe mu mitako y’ubwiza kubagore

Job Ndugai, umukuru w’inteko ishingamategeko ya Tanzaniya, yatanze itegeko ku badepite ko batagomba kwinjira mu cyumba cy’iyi nteko bishyizeho inzara z’umurimbo n’utwongera-bwiza tw’ingohe bitari karemano.

Related imageIri tegeko kandi rirareba n’abasura inteko ishinga amategeko.

Bwana Ndugai yatanze iryo tegeko nyuma yaho minisitiri wungirije w’ubuzima Faustine Ndugulile yari yagaragaje impungenge z’ibibazo by’ubuzima biterwa n’izo nzara n’ingohe bitari karemano.

Yavuze kandi ko iryo tegeko rireba n’abasura inteko ishingamategeko y’iki gihugu.

Bwana Ndugai yanatanze irindi tegeko ribuza  abadepite b’abagore kwambara amajipo magufi n’amapantalo azwi nka koboyi mu gihe bari mu nteko ishingamategeko.

Mu rwego rwo kongera ubwiza ku bakobwa n’abagore, hari bamwe muri bo bahitamo gukoresha amavuta abahindura inzobe, kwambara imyenda yongera ingano y’ikibuno, n’ubundi buryo butandukanye; ariko by’umwihariko muri Congo-Kinshasa hadutse uburyo bwo kwifashisha kole izwi nka“super glue”, biteraho ingohe nka bumwe mu buryo bwo kongera ubwiza.

Image result for Inzara z'inkoranoInzara z’inkorano  n’ingohe byahagaritswe 

VUNINGOMA David-celebsmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *