Tanzania: Igisasu cyahitanye Abanyeshuri 6 , abandi 25 barakomereka

Ku ishuri ribanza riherereye mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania igisasu cyaturikanye ,Abanyeshuri bagera kuri batandatu maze bahita bahasiga ubuzima abandi 25 barakomereka.

Amakuru avuga ko  iki gisasu cyabaturikanye  aba banyeshuri ubwo bakibonaga batangira kugikinisha.

Abakomeretse barimo kwitabwaho n’abaganga

Ikinyamakuru BBC cyanditse ko batatu muri abo bnyeshuri  bahise bapfa ubwo bari bakigezwa mu bitaro naho abandi bakaza kuzahazwa n’ibikomere mu bitaro bya Rulenge aho bitabwagaho n’abaganga, nk’uko umuyobozi wabyo, Maria Goreth Fredricks yabisobanuye.

Iri shuri riherereye hafi y’umupaka uhuza Tanzania n’u Burundi, mu gace ka Kagera .
Iyi mpanuka ikimara kuba, abapolisi bahise boherezwa aho ryabereye kugira ngo barusheho gucunga umuteka.

Zigama Theoneste-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *