Tanzania: Ali Kiba yihanangirije umufana we wamwise Imana y’umuziki 

Ali Saleh Kiba wamenyekanye mu muziki wa Tanzaniya nka Ali Kiba ni umuhanzi umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo w’Umunyatanzaniya,uyu musore yiyamye cyane umwe mu bafana be wamugereranije n’Imana y’umuziki wa Tanzania cyangwa Mungu wa Bongo Flava’.

Image result for Alikiba
Mu nyandiko ye yagaragaye ku rubuga rwa Instagram , Ali kiba yatangaje ko yanga umuntu wese w’igereranya n’Imana , bityo we avuga ko iryo kosa ryo kwiyita cyangwa kwitwa Imana ritamubaho na rimwe. Yagize ati”Ndashaka gukosora uyu mufana wanjye wagerageje kunyita Imana , si byiza kuri twe nk’ibiremwa bito by’Imana ko twakwigereranya nayo. Ni amarangamutima yabimuteye gusa ku bantu banjye mwese mubimenye hatazagira uwongera kugwa muri iri kosa”.

Image result for Alikiba

Kibasalu wagerageje kwita Ali Kiba Imana ni umufana we wivugira ko yatangiye gufana uyu musore akiri muto, yanavuze ko impamvu yamuteye kwita Kiba Imana ari ukugira ngo abantu bakora umuziki muri iki gihugu cya Tanzanaia bamuhe agaciro akwiye nk’umuntu wagize uruhare runini mu kuzamura umuziki wa Tanzaniya.

Ildephonse Dusabimana-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *