T-Pain mu bashyitsi bategerejwe mu Rwanda

Faheem Rasheed Najm wamenyekanye nka T-Pain akaba ari umuhanzi wo muri Amerika biravugwa ko mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 azataramira i Kigali.

Image result for T-Pain

T-Pain igitaramo azaririmbamo biravugwa ko ari ikizwi nka East African Party kiba buri mwaka kuwa 1 Mutarama akenshi haba hatumiwe umuhanzi wo hanze uba ukunzwe hakiyongeraho abahanzi baba bagomba kumwunganira.

Kugeza ubu umuhanzi nyarwanda bivugwa ko bazahurira ku rubyiniro ni The Ben nawe ukunzwe n’abatari bake mu Rwanda.

Image result for The benThe Ben nawe ukunzwe n’abatari bake mu Rwanda.

Ku rundi ruhande T –Pain ni umuhanzi w’Umunyamerika wavutse ku ya 30 Nzeri 1985.Ni umuhanzi,umwanditsi w’indirimbo akaba anazitunganya.

Image result for T-PainUyu muhanzi yakuriye ahitwa Tallahassee muri Floride.Izina ry’ubuhanzi rya T-Pain ni impene y’amagambo Tallahssee Pain”.Impamvu yiyise uko ngo ni uko yanyuze mu buzima bukomeye ubwo yabaga aho Tallahassee.

Icyamamare T-Pain yakuriye mu idini rya Isilamu ariko ntabwo yigeze arikunda.Ubwo yari afite imyaka 3 y’amavuko yatangiye kuzajya yegera umuntu watunganyaga indirimbo witwa Ben Tankard.

Image result for T-Pain

Afite imyaka 10 icyumba ke yagihinduye inzu itunganya muzika yifashisha mudasobwa n’utundi dukoresho.Ku rundi ruhande mu mwaka wa 2004 T-Pain yihuje na bagenzi be bakora itsinda ryitwa Nappy Headz baza gusubiramo indirimbo ya Akon yitwa Locked up.Akon yaje kumva indirimbo ye bayisubiyemo ahita afata umwanzuro wo gusinyisha T-Pain mu nzu ye itunganya muzika yitwa Convickt Muzik.

Abandi bifuje gutwara T-Pain ariko Akon amwizeza ibintu byinsi azamukorera nawe aramwumvira atangira utyo muzika.

Image result for T-PainMuri ibyo bihe kandi nibwo yahise akora Album yitwa Rappa ternt son akaba yarayisohoye mu Kuboza 2005,2007 asohora indi yitwa  Epiphany.”

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




One thought on “T-Pain mu bashyitsi bategerejwe mu Rwanda

  1. Francis MUTABAZI

    Ariko abaririmbyi babanyarwanda baziteza imbere ryari koko, Ben nawe ngo azaba cartainerizer was T-Pain?
    Ubushize wamuhungu bakuye kuri stage kungufu nikimwaro kinshi harya yitwa Meddy ( ooh poor boy) nawe yari certainerizer wa NE-YO ko badakora corrabo in America? igitangaje ngo batuye America, Noneho basigaye ba featuring video za bakobwa bambaye string bikin bambaye ubusa buri buri it’s a shame compared to Rwandan culture.
    Ibi ntabwo aribyo byabateza imbere ndabarahiye muri muzika. You doomed to live in a change.
    Please kick up your heads up and stand on your feet.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *