Swede: Miss Iradukunda yasabanye n’abandi banyarwanda

Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa mu mpera z’icyumweru cyatambutse yari mu murwa mukuru wa Suwede ari wo Stockholm mu birori byari byateguwe n’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu bijyanye no gukomeza kwishimira intsinzi ya Perezida Paul Kagame.

Miss Iradukunda uhatanira ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza ku isi

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, umujyanama wa Miss Iradukunda yatangarije Imvaho Nshya ko Nyampinga Iradukunda afata ijambo yashimiye ku bw’ubutumire yahawe anabashimira urukundo yabasanganye ruri hagati yabo. Yagize ati “Yabashimiye kuba baramutumiye muri ibyo birori yongera abashimira ukuntu yasanze barangwa n’urukundo”.

Miss Iradukunda kandi yavuze ko ari umuhamya mwiza w’ukuntu imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame, Umunyarwanda wese yahawe agaciro by’umwihariko abana b’abakobwa.

Nk’uko kandi ari i Burayi mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda, yasabye abari aho kurushaho gukunda no gukoresha ibikorerwa mu Rwanda kuko ari mu rwego rwo gukomeza guteza imbere igihugu mu buryo butandukanye.

Miss Iradukund yasabanye n’Abanyarwanda batuye muri Suwede

Muri ibyo birori kandi, Miss Iradukunda yahuye na Ambasaderi w’u Rwanda muri Suwede Nkulikiyinka Christine wamuhaye ikaze muri icyo gihugu.

Imyambaro Miss Iradukunda yari yambaye muri ibyo birori ni iyakorewe mu Rwanda ngo kandi muri icyo gihugu ateganya gukora gahunda zitandukanye.

Ubwo Miss Iradukunda azaba asoje urugendo rwe i Burayi azahita ajya mu irushanwa rya Miss World rizasorezwa mu Bushinwa ku ya 18 Ugushyingo 2017. Iri rushanwa ni ku nshuro ya 67 rizaba ribaye.

Fiston Mutabazi-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *