Super Level isigariye ku izina ,Mico The Best, Fireman na Urban Boys buri wese arahiga ukwe

Inzu (studio) itunganya umuziki ya “Super Level” yafunze imiryango ndetse n’ibyuma byakoreshwaga bikaba bifungiranye ahantu bidakora kuko byabuze ubyitaho.

Bamwe mu bahanzi bari bagize Super Level

Mu kiganiro n’umwe mu bagize itsinda rya Urban Boys rishinzwe gukurikirana imikorere y’iyi nzu, ariko utarifuje ko amazina ye yatangazwa,yavuze ko muri iyi minsi studio ya “Super Level” isa nk’aho yahagazeho gato bitewe n’uko akazi kabaye kenshi ntiyitabwaho, ati “Aho twakoreraga twarahafunze kuko umuyobozi mukuru atakibona umwanya wo kubikurikirana kandi natwe twari dufite akazi kenshi.”

Itsinda rya Urban Boys na Nsengumuremyi Richard wari umuyobozi mukuru

Inzu ya “Super Level”, yari iyobowe n’uwitwa Nsengumuremyi Richard ubusanzwe wubakisha inzu. Ikaba yari iherereye i Nyamirambo, ahazwi nko kuri Tapi rouge.

Iyi nzu yatangiye kutavugwa nyuma y’uko Piano The Grooveman atakiyikoreramo.

Bamwe mu bahanzi bakoresherezaga indirimbo zabo muri Super Level ni: Mico The Best, Fireman, itsinda rya Urban Boys na Bruce Melodie wahise avamo bitewe no kutumvikana n’ubuyobozi bw’iyi nzu.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *