Sugira Ernest yagarutse mu kibuga yitozanya na bagenzi b’Amavubi

Nyuma y’igihe kirekire adakandagiza ikirenge mu kibuga kubera imvune, Sugira Ernest yagaragaye mu kibuga mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Umutoza mushya w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent yakoranye imyitozo n’abakinnyi 18 ku munsi wa mbere, aho bari kwitegura Les Eléphants ya Côte d’Ivoire, imyitozo yabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Kanama 2018.

Ni umukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda izakira ku munsi wa kabiri w’imikino y’amatsinda mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2019, kizabera muri Cameroun, umukino uzabera kuri Stade ya Kigali tariki ya 9 Nzeli 2018 saa 15:30.

Mashami Vincent wahise ahamagara abakinnyi 32, yakoresheje imyitozo ya mbere kuri uyu wa Gatatu, yitabirwa n’abakinnyi 18 biganjemo aba APR FC barimo na Sugira Ernest.

Abazamu bagaragaye mu myitozo ni Ntwari Fiacre, Kimenyi Yves na Rwabugiri Omar bakoranye n’umutoza wabo Higiro Thomas.

Umutoza wa mbere wungirije; Jimmy Mulisa yakoresheje abakinnyi barimo Nizeyimana Djuma, Rusheshangoga Michel, Niyonzima Ally, Uwimbabazi Jean Paul, Hakizimana Muhadjiri, Saidi Iragire, Omborenga Fitina na Sugira Ernest ukinira APR FC, ariko uyu akaba atarahamagawe, dore ko amaze umwaka mu mvune nyuma yo kuvunikira mu ikipe y’igihugu muri Kanama 2017.

Abasigaye barimo Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi, Kibengo Mushingirwa ‘Mbaraga Jimmy’, Iranzi Jean Claude, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, Rugwiro Herve, Ngendahimana Eric na Mukunzi Yannick utazakinira Rayon Sports kubera ibihano yafatiwe na CAF, bakoreshejwe na Mashami Vincent mbere y’uko bose bahurira hamwe uko ari 18 maze bagakinira hamwe.

Munezero janvier/ Celebzmagazine




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *