St.Valentin: Prophet Sultan Eric yateguye ‘Umugoroba wo kwibuka urukundo rw’Imana’ yatumiyemo Aline Gahongayire, Billy Jakes, Alice Tonny, The Pink n’abandi

Prophet Sultan Eric, umushumba mukuru w’Itorero Zeal of the Gospel Church rikorera i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, yateguye igitaramo yise ‘Umugoroba wo kwibuka urukundo rw’Imana’, cyizaba ku munsi w’abakundana [St.Valentin], atumiramo Aline Gahongayire,  Alice Tonny uzwi nka ‘The big Tonny uzaturuka muri Kenya’, Umuraperikazi The Pink, Billy Irakoze unaririmba muri Alarm ministries n’abandi.

Itangazo ryamamaza igitaramo ‘Umugoroba wo kwibuka urukundo rw’Imana’, kizaba ku munsi w’abakundana.

Ni igitaramo kizaba ku mugoroba w’Itariki 14 Gashyantare 2019, i Nyamirambo aho Itorero rikorera.

Iki gitaramo kizitabirwa n’abantu bose; abafite abakunzi n’abatabafite kuko ‘umukunzi w’ukuri ari Yesu’ nk’uko byagarutsweho n’umushumba Prophet Sultan Eric Ubwo yavugaga ku byerekeye iki giterane mu materaniro yo ku cyumweru gishize.

Aline Gahongayire nawe nk’umuhanzikazi ukunzwe n’abatari bake mu ndirimbo zo kuramya Imana, yakomoje ku by’iki gitaramo azitabira, ubwo yari mu kiganiro The Blessed gitambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda buri ku cyumweru.

Ati: “Umuhanuzi Sultan Eric afite umugoroba wo kuramya Imana no kuyihimbaza, umugoroba wo kwibuka urukundo rw’Imana.Azaba ari kumwe n’abahanzi batandukanye barimo: Billy Jacks, Alice, Aline Gahongayire [yivuga aseka..], The Pink n’abandi bazaba bahimbaza Imana.Ntimuzabure ngo dufatanye guhimbaza Imana muri uwo mugoroba mwiza hamwe n’umukozi w’Imana Prophet Sultan Eric.”

Kwinjira muri iki gitaramo kizaba kuwa kane w’icyumweru gitaha guhera saa kumi n’imwe n’igice [17h:30′], bizaba ari ubuntu.

Umuhanzikazi, Aline Gahongayire azaba aririmba indirimbo ze zakunzwe nka Ndanyuzwe n’izindi.

Umuraperikazi Neza uzwi nka ‘The Pink’, azaririmba mu gitaramo ‘Umugoroba wo kwibuka urukundo rw’Imana’.

Alice Tonny, uzwi nka ‘The big Tonny azaba yaturutse muri Kenya aje gufatanya n’abandi kwibuka urukundo rw’Imana.

Irakoze Billy Jakes, umuhanzi ku giti cye akanaririmba muri Alarm Ministries, azifatanya n’abandi kuramya Imana.




3 thoughts on “St.Valentin: Prophet Sultan Eric yateguye ‘Umugoroba wo kwibuka urukundo rw’Imana’ yatumiyemo Aline Gahongayire, Billy Jakes, Alice Tonny, The Pink n’abandi

  1. M.Yannick Noah

    Iki giraramo nti kizancika kuko bizaba ari ubwiza gusaaaa. Uyu muhanuzi ndamwera cyanee. Nasanze ahuje n’abo muri Bibiliya cyane👍 Umwuka n’umwe, imvugo n’imwe. Nshimishijwe kandi no kwirebera live aba bahanzi. Waoh Imana ihabwe icyubahiro kubw’urukundo rwayo.

    Reply
  2. Ribanje Leonard

    Aha simpatanzwe
    Inkoko niyo ngoma
    Mbega Ubuntu mbonye bwo kwishimira urukundo rw’ Imana.
    Uyu muhanuzi ndamukunda cyane

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *