Social Mula yaba yarirengagije inshingano zo gufasha ababyeyi?Nyina arasaba abahisi n’abagenzi kumugurirwa Television

Social  Mula umuhanzi  ukunzwe mu njyana ya Afrobeat wagiye akora  indirimbo nyinshi  za kunzwe iyo aherutse  gusohora ni yitwa Super star. Umwaka ushize  yitabiriye  irushanwa rya PGGSS mubyeyi we aganiraga  na Sunday night  byarangiye asabye umunyamakuru ko bamugurira Television akajya areberaho indirimbo za Social cyane ko azumva gusa.

Image result for Social Mula

Ni nyuma yo kwibaruka imfura ye

Ubwo umunyamakuru yamubazaga indirimbo za Social azi yamubwiye ko azi iyitwa Abanyakigali izindi nazo azumva kuri radio, asoza yumvikanye abwira umunyamakuru  aya magambo “ Izindi sinzibuka  nzumva kuri radio ahubwo muzangurire  television njye nzireba”  Abanyamakuru bakora ikiganiro cya Sunday night bari basabwe kugurira uyu mubyeyi television  ntibatinze bahise  batangira gukusanya  amafaranga yo kugurira uyu mubyeyi  television.

Image result for Social Mula

Gusa ibi ntibyabuze kwibazwaho n’abakunzi b’umuziki batandukanye bibaza  niba koko Social Mula yaba yarabuze amafaranga yo kugurira umubyeyi we Television  yo  ku mureberaho  gusa  Social ntacyo arabivugaho  kugeza ubu  nubwo  hatangiye gukusanywa amafaranga  yo kugurira  umubyeyi we  Television.

REMERA  Gaetan – Celebzmagazine.com




One thought on “Social Mula yaba yarirengagije inshingano zo gufasha ababyeyi?Nyina arasaba abahisi n’abagenzi kumugurirwa Television

  1. Gato

    Ariko abanyamakuru ntimugakabye nukuri.Njye iki kiganiro narakiyumviye uyu mubyeyi mwamusuye kwisango star tv nimba nibika neza.Ntahantu nahamwe uyu mubyeyi yigeze asabiriza television ahubwo yavuze ko atarabona umuhungu we aririmba kuko nta television agira.so,kutagira television sikibazo kumubyeyi nkuriya wo mucyaro ninkuko nawe uwaza iwawe uri numunyamakuru ukorera umushahara yasanga haribyo udafite kandi abandi babifite.Kandi mubyukuri urebye uriya mubyeyi numusirimu mubuzima busanzwe ndetse nimba nanibuka neza ngo yarumwarimukazi kandi yanavugaga neza nkumuntu wasomye.rero itangazamakuru mureke guteranya umubyeyi numwana ndabasabye please

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *