Sobanukirwa uko u Rwanda rwatakaje ubutaka n’abantu mu shyirwaho ry’imipaka mu gihe cy’ubukoloni

Imipaka igena inkiko z’ibihugu yubahirijwe mu gihe cy’ubukoloni bw’Abanyaburayi muri Afurika,yagiye ishyirwaho ntakugisha inama ba nyir’ibihugu bireba.Ni nako byagenze kubirebana n’ishyirwaho  ry’imipaka y’u Rwanda.

Image result for ikarita y'u Rwanda

Iyo karita igaragaraho bimwe mu bice by’u Rwanda bwatakaye

Nk’uko tubukesha igitabo “Ubumwe bw’Abanyarwanda mu mateka yabo”,Duhereye ku mupaka wo mu majyaruguru y’u Rwanda ni umupaka washyizweho hatabayeho impaka na mba.Uretse Abongereza n’Abadage byarebaga,nibo bumvikanye ku bw’inyungu  barangije bawushyiraho.Ubwo bwumvikane washyizweho taliki 1/7/1890 kuruhare rukomeye bw’ubuyobo bw’Ubudage  uwitwaga Bismark,kuko yifuzaga ko Ubwongereza buba hafi ye maze Ubufaransa bugakomeza kuba mu kato.

Kubera ko muri uyu mwaka Bismark yaje gusimburwa na Von Caprivi utari witaye cyane kubyo gukoloneza ibihugu byo muri Afurika ahubwo yifuza ko Ubudage buba igihugu gikomeye kumugabane w’Uburayi,mu gihe Ubwongereza bwo bwifuzaga kuba igihugu gikomeye gukoloneza ibihugu byinshi,cyane cyane ibinyurwamo n’uruzi rwa Nili.

Bityo rero Ubwongereza bwifuzaga imisozi ya Mfoumbiro ,umushakashatsi Henri Morton Stanley yari yaravuze ko irimo ubutunzi butagereranywa bw’amabuye y’agaciro,nk’uko tubisanga mu gitabo cya Louis de Lacger,akaba yarabyanditse mu magambo y’uwo mushakashatsi ku giti cye. Bamaze gusanga imisozi ya Mfoumbiro atabaho,byatumye habaho andi masezerano yo ku itariki ya 19 Gicurasi 1909.

Muri ayo masezerano mashya,Ubwongereza bwabashije kumvisha Ubudage ko umupaka ugomba kunyura mu Birunga, maze u Rwanda rutakaza igice kinini cyari mu majyaruguru y’Ibirunga ubu akaba ari mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Kubyerekeranye n’umupaka w’u Rwanda na Kongo,washyiriweho mu nama yari yahuje ibihugu 3 by’ibikoloni aribyo:Ububiligi,Ubugande,n’Ubwongereza ikaba yarabereye i Buruseli mu Bubiligi taliki ya gatatu Gashyantare 1910.Nk’uko twabibonye Ubudage ntibwifuzaga gutera amakimbirane mugukoloniza ibihugu niyo mpamvu bwemeye ntamananiza ibyifuzo by’umwami w’Ababiligi.

Muri iyo namahemejwe ko umupaka w’u Rwanda na Kongo Mbiligi n’u Rwanda rwari rukolonijwe n’Ubudage ubaye umugezi wa Rusizi,umurongo unyura mu kivu ariko igice kinini cy’ikirwa cy’Idjwi kigahabwa Ububiligi uwo murongo ugakomeza ugaca iburasirazuba bwa Goma,ugakomeza ugana kumusozi wa Kalisimbi maze ugakomeza ugana ku isongero rya Sabyinyo ariho hagombaga guhurira umupaka w’ibyo bihugu uko ari bitatu.Ububiligi,Ubudage n’Ubwongereza.Iyo mipaka rero ishyirwaho ibimenyetso byo kuyigaragaza no kuyemeza burundu mu 1911.

Muri aya masezerano yombi,u Rwanda rwarahatakarije cyane nk’uko tubibwirwa n’abanditsi benshi barimo na Louis de Lacger,rwatakaje uturere twose twari dufite abaturage bavugaga ikinyarwanda,aritwo:Bufumbira yatwawe  n’Abongereza,Bwishya na Gishari byatwawe n’Ababiligi ndetse n’ikirwa cy’Idjwi umwami Bwabugili yari yaratujemo Abanyarwanda benshi bakimara kuhafata naho Ababiligi barahatwara.

Nyuma yo kugabura Afurika nokuyicamo imipaka,Abanyaburayi bihutiye kujya mu bihugu bari bamaze kugabana. Bamwe bagiye bagirana amasezerano yanditse n’abayobozi gakondo bahasanze ariko Abadage basanze atari ngombwa kugirana amasezerano nk’aya yanditse n’umwami utazi kwandika bityo ayo masezerano yabaye mu magambo.Umwanditsi de Lacger avuga ko ayo masezerano yabaye mu mwaka wa 1899,hagati y’umwami Musinga n’umusirikare w’Umudage Captaine Bethe.

Aya masezerano yarakubiyemo ibi bikurikira kumpande zombi.

Kubera ko Musinga hari benshi bamurwanyaga bavuga ko atari we mwami kubera ihirika ry’ubutegetsi bwa Rutarindwa yakoreye Kurucunshu.

1.Abadage bemeye ko ari we mwami wemewe n’amategeko kandi ko ari we bagiye gukorana.

2.Biyemeje kurinda Musinga abanzi b’imbere mu gihugu n’abaturuka hanze.

3.Bemeye ko azakomeza gucira imanza abantu be ndetse agakomeza kwakira amaturo n’amakoro.

1.Ku ruhande rw’umwami yasabwe kubera indahemuka Abadage,kutitandukanya nabo cyangwa kugira undi mwanzi w’Abadage yifatanya na we.

2.Yasabwe kwemera ibendera ry’Abadage rikazamurwa mu Rwanda kandi bamwemerera ko azagumana ubutegetsi bwe. Nguko uko u Rwanda rwatangiye gukoronezwa.Ubutaha tuzagaruka ku ntambara yambere y’isi  n’ingaruka yagize ku Rwanda.

 

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSURUTSE UJIJUKE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *