Sobanukirwa n’indwara ya Vaginismus , ituma umugore ababazwa n’imibonano mpuzabitsina

vaginismus ni indwara irangwa no kubabara k’umugore igihe agiye gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’ubuzima bwe bwose,abayirwaye bavugako mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina baba bameze nk’abaterwa icyuma cyangwa icumu bituma bababara cyane gusa ngo abenshi muri bo bakihanganira uwo mubabaro birinda gusenya ingo zabo

Image result for making sex

Dr Leila Frodsham umuganga w’indwara z’abagore avuga ko ‘vaginismus’ ari indwara igirwa ibanga n’abayifite ariko ikangiza ubuzima bw’abayirwaye. Agira ati: “Ni ibintu bisanzwe ku mukobwa kugira ubwoba agiye gukora imibonano ya mbere, ariko urwaye ‘vaginismus’ we buriya bwoba arabuhorana mu kubaho kwe kose”.

Uyu muganga avuga ko iyi ndwara ari ‘ugukomera ,umuntu atashatse  kw’igice kigize igitsina cy’umugore igihe cyose hari ikigerageje kwinjiramo’.

Abantu benshi ngo ntabwo bazi ubu burwayi, mu 2017 ubushakashatsi mu Bwongereza bwerekanye ko umugore umwe ku 10 ababara cyane mu gihe cy’imibonano.

Hannah Van de Peer arayirwaye, avuga ko yabanje kuyitiranya n’ibyo yabwiwe akiri umwana ko gutakaza ubusugi ari nko ‘gushyirwa igiti mu gitsina bakagihindukiza’ ko bibaza cyane.Kugeza ubwo na nyuma yakomeje kubabara akabiganiriza abandi agasanga hari abandi benshi bafite ikibazo nk’icye.

Hari uburyo bwinshi bukoreshwa havurwa iyi ndwara gusa inama itangwa n’inzobere mu by’ubuzima bw’imyororokere zivuga ko mu gihe cyose hari ikidasanzwe kigaragaye mu migendekere y’ubuzima bwawe wakwihutira kujya kwa muganga kuko nibo bonyine bashobora kugufasha muri iki kibazo

Eric Twahirwa




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *