Sobanukirwa Ijambo “Jenoside”(Genocide),menya zimwe muri Jenoside zabayeho mu mateka y’Isi.

Ni kenshi hano mu Rwanda bakoresha Ijambo Jenoside(Genocide) abenshi ubu bamaze kurisobanukirwa bitewe n’ingamba Leta y’Ubumwe yazanye yo kwigisha amateka mabi yaranze u Rwanda mbere y’1994 n’ameza ya nyuma ya Jenoside abanyarwanda biyubaka.abigisha amateka hirya no hino mu Rwanda usanga iri jambo Jenoside barikoresha cyane ariko ugasanga hari abataramenya inkomoko yaryo,reba ubusobanuro bwaryo na zimwe muri Jenoside zabayeho mu mateka y’Isi.

Ubusanzwe  Ijambo Genocide  riva ku magambo abiri y’Ikigiriki ariyo “Genos” bivuga Ubwoko cyangwa abantu ndetse na “Cide” bivuga igikorwa cyo kwica.Aya magambo iyo uyabumbiye hamwe bitanga ijambo rimwe Jenoside(Genocide) aho bivuga kwica ubwoko bw’abantu runaka ugamije kubatsemba burundu ukabasibanganya.

Uyu Mugabo Raphael Lemkin niwe wakoresheje ijambo Genocide bwa mbere mu mateka y’isi.

Hari n’abibaza uko iri jambo ryaje ku Isi n’uwarizanye Umugabo witwa Raphael Lemkin wari umunyamategeko ukomoka mu gihugu cya Polish yavutse Taliki 24 Kamena 1900 aza kwitaba Imana  28 Kanama 1959 apfira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,uyu mugabo  niwe twavuga warikoresheje  ijambo Jenoside bwa mbere  mu mateka y’Isi mu mwaka 1943, kuko yari umwanditsi yarikoresheje mu gitabo cye yise [Axis Rule in Occupied Europe.

 

Dore Jenoside zabayeho mu mateka y’Isi.

 

1.Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994 ni Jenoside ifite itandukaniro z’izindi zabaye mu mateka ,yakozwe n’Abanyarwanda bayikorera abandi Banyarwanda bavuga ururimi rumwe,basangiye umuco n’ibindi nko gushyingirana kugabirana inka n’ibindi ,Jenoside yakorewe abanyarwanda b’Abatutsi  bayikorewe n’abandi banyarwanda yashegeshe amahanga .iyi Jenoside yari yateguwe igihe kirekire.Guhera tariki ya 6 Mata kugeza tariki 4 Nyakanga mu mwaka 1994, Abatutsi barenga miliyoni imwe barishwe.

Mu gihe kandi Jenoside zabaye ahandi zagiye zihagarikwa n’abandi bantu, Jenocide yakorewe Abatutsi yo yahagaritswe n’Abanyarwanda ubwabo aribo Ingabo za RPA INKOTANYI.

2.Jenoside yakorewe Abayahudi

Iyi Jenoside  yakorewe Abayahudi ijya kugirana isano n’iyakorewe Abatutsi mu Rwanda,Inyandiko y’Umuryango w’Abibumbye yemeza ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994 ifite aho ihurira cyane na Jenoside yakorewe Abayahudi. Zihuzwa n’umugambi abakoze izi Jenoside bari bafite imigambi yo Kumaraho burundu ubwoko bw’abantu bicwaga.

Ishyaka rya NAZI  ryagiye ku butegetsi mu Budage mu mwaka 1933.Mu byaranze amateka y’ishyaka NAZI ryayoborwaga n’umunyagitugu Adolph Hitler , harimo n’iyi Jenoside ifatwa nk’iyatwaye ubuzima bw’abantu benshi kurusha izindi zose z’abayeho mu mateka y’isi dutuye,   Amakuru ava mu muryango w’Abibumbye agaragaza ko umubare w’Abayahudi wishwe muri Jenoside utazwi neza, Gusa bikekwako abarenga miliyoni 6 bishwe ku mugabane w’u Burayi, mu mwaka wa 1945.

 3.Jenoside yakorewe abanya-Cambodia

Tariki ya 14, Werurwe mu mwaka 1975, nibwo Umunyagitugu Khmer Rouge yatorewe kuyobora Cambodia, Yahise atangaza ko abantu baba muri Cambodia bafite ubushobozi budahagije batagomba kwihanganirwa.Khmer Rouge akijyaho yahise avanaho icyitwa uburezi, amadini, amavuriro n’ibijyanye n’ikoranabuhanga arabihagarika. Khmer Rouge yategetse ko abatuye mu mijyi ya Cambodia bahimuka ku ngufu ndetse bagakora akazi kose badahembwa.

Abaturage bageze mu za bukuru bananiwe gukora batarya, baricwa.Uyu kandi yanaciye iteka ryo kwica umuntu uwo ari we wese yakekaga ko atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.Khmer Rouge yakomeje kujya yibasira abaganga, abarimu n’abandi bari barize, ubwo batangiye kujya batotezwa bakanicwa, ibi byose byakorerwaga muri gereza yitwa Tuol Sleng.Mu myaka 4 gusa Khmer Rouge yamaze ku butegetsi, abaturage bari hagati ya miliyoni 1-2 barishwe.

4 .Jenoside yakorewe muri Bosiniya

Amazina y’abibukwa muri Businiya

Mu mwaka 1991 Yugoslavia yatangiye kujya yicamo ibice bitewe n’amoko yabari bayituye. Muri icyo gihe, , ingabo za Yugoslavia zinjiye mu gace ka Croatia, abaturage batari bake barishwe, cyane mu gace ka Vukovar Nyuma y’umwaka umwe gusa, hari mu mwaka 1992, izindi ntara zatangije imivurungano yo gushaka Ubwigenge Ingabo za Bosnia zari ziyobowe na General Radko Mladic zishe abagabo n’abasore bagera ku bihumbi 75. Ibi byatumye umuryango Wabibumbye ushyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho Yugoslavia mu mwaka wa 1993.Iyi Jenosideyakorewe abanya-Bosnia babasivili yatwaye ubuzima bw’abagera ku bihumbi 97.

5.Jenoside y’Abanya-Armenia

Iyi Jenoside yabaye mu mwaka wa 1915, aho ubwoko bw’Abarnyarumeniya bari batuye mu cyitwaga Ubwami bw’Abami(Empire)bwa Ottoman bishwe birebererwa na Leta ya Ottoman.Umuryango w’Abibumbye ivuga ko Abanya-Armenia barenga miliyoni imwe bishwe mu myaka 8 gusa.

David Mayira/celebzmagazine.com

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *