Sitade 10 z’umupira w’amaguru ziruta izindi muri Afurika 2018 -AMAFOTO

Muri iyi minsi umupira w’amaguru uri ku isonga mu gukundwa cyane ku Isi no ku mugabane wa Afurika muri rusange . Igikombe cy’isi cyahakiriwe 2010 cyasize Afurika mu migabane idafite icyo ibura ngo ibe ku rwego mpuzamahanga ku kugira ibikorwa remezo byinshi kandi byiza. Uru rutonde tugiye kubagezaho rwakozwe n’urubuga Africa.com,  rwa CAF , aho rwatondetse ibibuga 10, by’umupira w’amaguru bihiga ibindi ku mugabane wa Afurika . Hagendewe ku myanya y’abantu byakira, imiterere,  n’ibindi bisabwa ku rwego mpuzamahanga.

Urutonde rwa sitade nziza muri afurika 2018.

  1. SOCCER CITY STADIUM ( Afurika y’epfo)

Soccer city stadium iherereye muri Afurika y’epfo mu mujyi w Johannesburg. Izwhiho kuba ari sitade nini kuko ifite imyanya  ibihumbi 94,700 abantu bicara neza bisanzuye . Iki kibuga kandi cyamamaye ku izina rya FNB STADIUM ( First National Bank Stadium), yari yarubatswe mu 1987, ifite imyanya 80,000, nyuma ije kuvugururwa yongerewe ubunini ihita inahindurirwa izina.

Iyi niyo sitade nkuru y’igihu cya Afurika y’epfo kuko ariyo iberaho ibikorwa byose by’igihugu. Nko muri 1990 niho Nelson Mandela yavugiye ijambo bwa mbere afunguwe, 1996 hakirirwa igikombe cya Afurika cy’ibihugu , mu 2010 hakiniwe umukino ufungura hamwe n’usoza igikombe cy’isi. Niho ikipe y’igihugu Bafana Bafana ikinira imikino yayo ninano imikino ikomeye hagati y’amakipe mu gihugu ibera. Kubwakwa muri rusange yatwaye miliyoni 440 z’amadolari.

  1. BORJ AL ARAB STADIUM ( Misiri)

Borj Al Arab ihererye mu Misiri muri kilometero 25 uvuye mu mujyi wa Alexandria. Ni ikibuga kiberaho iminiko inyuranye, kikaba ikibuga cy’igihugu cya Misiri kikaba n’icyakabiri mu bunini nyuma ya Soccer city stadium (Afurika y’Epfo). Nicyo kibuga cy’ikipe y’igihugu ya Misiri yakiriraho imikino.  Iki kibuga cyubatswe 2007 n’ikigo cy’ubwubatsi cya gisirikare cyo mu Misiri.

  1. MOSES MABHIDA STADIUM (Afurika y’epfo)

Iki kibuga cyubatse mu mujyi wa Durban, mu ntera itari nini uvuye ku Nyanja y’Abahinde. Kizwiho kuba gisurwa cyane n’abakerarugendo bitewe naho giherereye , kikanarusha ibindi bibuga kugira ibyangombwa byuzuye nka parikingi ihagije, aho gushyira amagare, aho kunyeshwa amamodoka ( station) n’aho abagenzi baruhukira hanze ku kibuga.

Ikikubuga kinakikijwe n’ikimenyetso cy’icumu , gisobanura ubumwe bw’igihugu ( Afrika y’epfo )  binyuze mu mikino inyuranye. Umuhanga washushanyije icyo kibuga yari agendeye cyane ku miterere y’ibendera rya afurika y’epfo ikaba inakira abantu ibihumbi 70 .

  1. CAPE TOWN STADIUM ( Afurika y’epfo)

Iki kibuga kiba mu mujyi wa Cape town , kibaha gihereye ku musozi witegeye Inyanjya ya Atlantica . Ni kimwe mu bibuga byakiriye Igikombe cy’isi kuko gifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi  69,070 bicaye bose. Iki kibuga nacyo  giherereye ahantu nyaburanga biri mu bituma abantu b’abanyamahanga bakigenderera cyane.

  1. ABUJA NATIONAL STADIUM (Nigeria )

Iyi  sitade ihereye mu mujyi wa Abuja muri Nigeria , ikaba ari nayo ikipe y’igihugu ya Super eagles yakirira  amakipe yayisuye. Iki kibuga cyubatswe muri 2003, kigenewe kwakira imikino ya afurika Nigeria yari irimo kwakira. Yatwaye akayabo ka miliyoni 360 $. Yubatswe n’ikigo Schlaich Bergermenn ikaba imwe muri sitade zikomeye mu mateka ya Afurika kuko yubatse mu buryo budasanzwe ikanaba nini cyane.

  1. NELSON MANDELA BAY STADIUM (Afurika y’epfo)

Iki kibuga cyubatswe 2010 mu rwego rwo kongera ibibuga byari kwifashishwa mu kongera ibibuga byo kwakira igikombe cy’isi.  Iki kibuga cyashushanyijwe  n’abahanga b’Abadage nka Gerkan, Marg n’abandi

  1. PETER MOKASA STADIUM ( Afurika y’epfo)

Iki kibuga cyicaramo abantu 46,000 bicaye neza. Cyubatswe ku buryo bugezweho 2010 ngo gufashe kwakira igikombe cy’isi. Cyari ikibuga  gisanzwe kandi gito , kivuguruwe cyongerwaho ibisenge 2 ubwo kigeretse gatatu. Giherereye mu mujyi wa Limpopo  kinifashishwa mu mikino y’Umupira w’amaguru na Rugby ,  kikaba cyaritiriwe impirimbanyi ya politiki Mokasa nyuma yo kwitaba Imana.

  1. MBOMBELA STADIUM (Afurika y’epfo)

iki kibuga kir mu birometero 12 uvuye ku kibuga cy’indege cya  Kruger –Mpumalanga . gifite ishusho y’urukiramende ariko ingundi zikenda kuba uruziga.  Gifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibigumbi 40,929 bose bicaye neza. Yatwaye akayabo ka miliyoni 150 $.

  1. Stade D’ANGONDJE (Gabon)

Iki kibuga nanone kitwa Libreville friendship ( iri zina rikaba ritari ryemezwa neza ) kikaba cyarubatswe nk’ikimenyetso cy’umubano mwiza hagati ya Gabon  na Leta y’Ubushinwa . Iki kibuga cyubatswe na Shanghai construction group . Kigenewe kwakira abantu ibihumbi 40 bicaye neza,  kikaba cyarakoreshejwe mu kwakira imikino y’igikombe cya Afurika 2012 na 2017.

  1. CHIAZI NATIONAL STADIUM( Angola )

Iki kibuga kiba mu mujyi wa Cabinda kikanaberamo imikino inyuranye, kikakira abantu ibihumbi 20, cyubatswe umwaka n’igice na kompanyi y’abashinwa yitwa China Jiangsu International ku madorali miliyoni 80 $.

 

Umwanzuro

Bishoboka ko hari ibibuga byiza kurusha ibi bitasizwe kuri uru rutonde, ariko rwo rwakozwe bigendeye ku bipimo bimwe na bimwe mpuzamahanga nk’ubwiza,  kunogera ijisho, ubushobozi bwo kwakira abantu benshi  cyane cyane n’ubushobozi bwo kuba byakwakira ibirori bikomeye ku isi by’ibihe byose. Ibi bikaba ari byo byatumye hari ibibuga biza mbere y’ibindi. Byasesenguwe binemezwa na Africa.com   urubuga rwa CAF mbere yo gutangazwa  ku isi.

BIKORIMANA Alphonse -Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *