Siniyumvisha ibyabaye mu Rwanda n’itarambere rugezeho,bigaragaza ko Imana iriho-Bishop Benjamin Dube

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Afurika, Bishop Benjamin Dube wataramiye  abatuye mu Mujyi wa Kigali mu gitaramo  True Promises,yatangajwe y’ibyiza byinshi u Rwanda rugezeho nyuma yo gusohoka muri Genocide yakorewe Abatutsi.

Yabitangaje kuwa Gatandatu taliki 11/8/2019 aganira n’abanyamakuru. Bishop Benjamin Dube avuga ko bitumvikana uburyo u Rwanda rwiyubatse muri byose mu gihe gito rusohotse muri Genocide yakorewe Abatutsi aha ngo ni naho ahera yemera ko Imana ibaho.Ati”Imana isumba byose.Biratangaje u Rwanda rwavuye ahantu habi none ni ni intangarugero y’Afrika.Bigaragaza ubuyobozi bwiza n’abaturage bafite intego.” Dube yemeza ko u Rwanda n’Afrika y’Epfo bihuje amateka.

Uyu muhanzi w’icyamamare mu kuramya no guhimbaza Imana muri Afurika  mu ijoro ry’iki cyumweru dusoje yataramiye umujyi wa Kigali mu gitaramo yatumiwemo na True Promises. Iki gitaramo cyabereye mu Intare Conference Arena

Abakunzi bo kuramya no guhimbaza Imana bari bamaze igihe barategujwe iki gitaramo gikomeye. Abatari bake baserutse baje gutaramana n’uyu muhanzi benshi bafata nk’icyitegererezo kubera umuziki we.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *