Sinema nyarwanda iravugwamo ruswa ishingiye ku gitsina-UBUHAMYA

Umukinnyi akaba n’umutoza (Director) mu mwuga wa Sinema nyarwanda Uzabakiriho Cyprien uzwi ku izina rya Djihad-Muhire muri Film yahamirije Celebzmagazine.com ko uyu mwuga ruswa ishingiye ku gitsina yiganje ndetse ari nayo mpamvu usanga ku isoko hakigaragara Film zifatwa nk’ikinamico.

Djihad aya makuru yayasangije abakunzi ba Celebzmagazine.com mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nyuma nanone yo kubishimangira mu kiganiro “Goodmorning Rwanda” cya Flash TV.

Yemeje ko bamwe mu bategura film mu Rwanda baka ruswa ishingiye ku gitsina bigatuma hari abashoboye bakumirwa muri uyu mwuga banze kuyitanga kandi bafite ubumenyi birumvikana ko hakomeza abadashoboye.

Image may contain: 2 peopleUzabakiriho Cyprien uzwi ku izina rya Djihad-Muhire muri Film

Djihadi kandi ngo ni yo ntandaro yuko hari Film nyinshi ku isoko zifatwa nk’ikinamico. Ati“Nibyo muri Film nyarwanda ruswa irahari irakwa igatangwa kandi hatagize igikorwa uyu mwuga uzahora ufatwa nk’Ikinamico.”

Yirinze gutangaza byinshi, gusa ngo bidindiza uyu mwuga. Djihadi ngo ubusanzwe uwemererwa gukina muri Film abanza gukora ibizamini akagenzurwa ko ashoboye.Gusa ngo usanga hari abategura Film n’abashoramari batabyitaho bimakaje ruswa ishingiye ku gitsina ugasanga Film igaragaramo abadafite ubumenyi ari na zo zitwa ikinamico.

Uyu mukinnyi yatanze urugero benshi basanzwe bibazaho,aho ngo usanga Film y’uruhererekane igaragaramo umuntu mu gice cyambere ibindi bice akabura ,iyo ari umukobwa ngo ashobora kwakwa ruswa yakwanga bakamusimbuza undi bikavugwa ko yapfuye.

Yirinze gutangaza amazina y’abavugwaho kwaka ruswa muri Sinema nyarwanda ariko afatira urugero kuri suleiman uheruka gufungwa azira kwaka ruswa ishingiye ku gitsina. Yasoje asaba inzego z’umutekano gukurikirana iki kibazo kuko byugarije uyu mwuga wa Sinema mu Rwanda  bigatuma utakarizwa ikizere.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *