Sindabona unsaba ko dushyingirwa gusa ndategereje-Assia umukinnyi wa film

Umukinnyi wa filime nyarwanda Mutoni Assia wamenyekanye nka Rosine yemeje ko impamvu adashyingirwa ntawe urabimusaba ariko ngo arategereje.

Image result for Umukinnyi wa film AssiaNi mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru,yatunguwe n’umunyamakuru amubaza igihe yitegurira gusezera ubuseribateri.Bisa nk’ibimuteye ipfunwe Assia yagize ati:Nonese nipropose niyambike impeta?Sindabona ubinsaba ariko ndategereje.”.

Related imageBisa nk’ibitangaje kubona umukobwa mukuru ndetse winjiza amafaranga udafite umukunzi.Ni kenshi abakobwa b’ibyamamare n’abafite amafaranga batinda gushaka barabuze abagabo kuko akenshi abasore baba babatinya babafata nk’abadashobotse.

Mutoni Assia ni umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda bamaze kugaragara muri filime zitari nke, aho akunze gukina nk’umwe mu bakinnyi b’imena mu mafilime hafi yayose akinamo. Uretse kuba umukinnyi ni n’umwe mu bashoramari muri filime nyarwanda dore ko kuri ubu amaze gushora imari muri filime zirenga eshatu.

Image result for Umukinnyi wa film Assia

Mu gihe gishize hagaragagaye amwe mu mafoto ye arikumwe n’ umuhanzi Mico The Best basa nka bahuje urugwiro kuburyo byateje urujijo ku bakunzi ba Assia ndetse na Mico The Best hibazwa icyaba kiri hagati yaba bombi giherekeje ayo mafoto bamwe bakemeza ko bari mu rukundo.

Mu kiganiro Assia yatangaje ko ariya mafoto yagiye hanze arikumwe na Mico nta kindi kibyihishe inyuma, avuga ko bari mu gikorwa cyo gufata amashusho ya filim

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *