Sibomana Athanase aritegura kumurika Album igizwe n’ibihangano gakondo

Sibomana Athanase umunyamakuru wakoze igihe kirekire kuri Radiyo y’igihugu mu ishami ry’ibiganiro, akora igitaramo Nyarwanda no kuri Contact FM . Yanahimbye indirimbo zitandukanye zijyanye n’umuco Nyarwanda aritegura kumurika Album y’ibihangano bye mu njyana y’Inanga nyarwanda.

Umunyamakuru w’umuhanzi, Sibomana Athanase wamenyekanye cyane mu Ikinamico nyarwanda yitwa Have sigaho,Ingaruka y’icyaha n’izindi. Aganira na Celebzmagazine.com yadusangije imishinga mishya vuba asangiza abakunzi be.

Ati”Icyambere ni uko nifuza ko indirimbo zanjye zamenyekanye ngitangira umwuga bazibuka kandi zikoze mu buryo bwiza.Ikindi ngamije kwibutsa abakiri bato gukunda ibicurangisho gakondo by’u Rwanda ndetse abahanzi bakora umuziki muri iki gihe kurushaho kubikunda no kubyongera mu ndirimbo zabo bifashisha ibicurangisho gakondo. Ndateganya gushyira hanze Album igizwe n’ibihangano by’inanga n’indi igizwe n’ibindi bicurangisho byose nzi birimo Umuduri,Inanga,Iningiri,Icyembe n’ibindi.”

Image result for umuhanzi sibomana athanaseBimwe mu bicurangisho azifashisha mu kumurika Album ye

Uyu mushinga Athanase  ngo yumva utazarenza uyu mwaka nubwo hari imbogamizi y’ubushobozi. Kuba adakunze kugaragara mu myidagaduro nyarwanda (ibitaramo) ngo n’impamvu yuko agitegura uburyo bwiza bw’ibitaramo bitandukanye n’ibisanzwe bitegurwa bikunze kwitwa bwa Sagihobe. Sibomana Athanase yifuza kuzasigira abato umurage wo gukunda umuco nyarwanda dore ko ngo henshi yagenze ku isi yasanze wubahwa.

Yasoje avuga ko ikintu asaba abashinzwe umuco mu Rwanda  ari uko barushaho guha agaciro abahanzi b’abanyarwanda bo hambere no kujya babibuka kugira ngo abakiri bato babigireho byinshi. Sibomana Athanase mu bana yibarutse harimo abo yagiye atoza inganzo ye.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *