Si ntwite ni ibihuha-Miss Mwiseneza Josiane

Mu gihe gito hasakaye amakuru avuga ko Miss Mwiseneza Josiane atwite ndetse yabigize ibanga,yatangaje ko ari ibihuha nawe atazi aho byaturutse.

Related image

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hari  guhwihwiswa amakuru avuga ko Miss Josiane Mwiseneza wambitswe ikamba rya ‘Miss Popularity’  muri Miss Rwanda 2019 yaba atwite by’umwihariko ku muyobora wa YouTube witwa ’AB Zone TV’ hagaragaragaho Video igira iti “BREAKING: Miss mwiseneza josiane aratwite|| yaburiwe irengero”.

Kuri Instagram, thecatvevo250 yanditseho agira ati “Josiane Mwiseneza… akurikizaho akamenyetso kagaragaza umugore utwite n’utubazo tubiri”.

Kuri Facebook naho urahabona imvugo zica amarenga ko hari icyamubayeho nka Isonga Media bagize bati “#Fact Ese amakuru mashya ya #Mwiseneza_Josiane mwayamenye? Cyangwa tuyababwire!!!!!?”.Nyuma y’aya makuru yose,Josiane yatangaje ko ari ibihuha ndetse atazi inkomoko yabyo.Ati”Ibyo byose byagiye bivugwa sinzi impamvu yabo ni ibihuha si ntwite,.”Abavugaga aya makuru ahanini babiheraga ku mpamvu yuko telephone ye yavuyeho nawe atakigaragara n’imishinga ye isa n’iyahagaze.Ati”Nakuyeho telephone nanga ko ibiri kuvugwa byambabaza,kutagaragara ni uko nari mu biruhuko.”

Josiane yatangaje ko imishinga ye igeze kuri 80% ndetse ko ntawe uteganya kumusimbura ku ikamba n’ubwo amarushanwa ya Miss Rwanda agenda asimburana.

Shabani Chris

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *