Shira amatsiko ku itsinda rya muziki Sauti Sol rikomeje guca uduhigo muri Afurika

Souti sol ni itsinda rya muzika ryo muri Kenya ricuranga munjya ya afro-pop, rikaba ryarashingiwe mu mujyi wa Nairobi umurwa mukuru wa Kenya mu mwaka wa 2005 , ni itsinda rya tangijwe na Bien-Aimé Baraza, Willis Chimano ndetse na Savara Mudigi. Mu ntagiriro Souti sol yitwaga Capella groupe nyuma umucuranzi wacuranganga gitari witwaga Polycarp Otieno abiyungaho mbere y’uko biyita Souti ( ijwi).

Sauti Sol: We Don't Show Off Our Charity Work Because It Comes From the HeartNk’uko twabivuze haruguru iri tsinda rya muzika ryatangiye mu mwaka wa 2005 ritagira ryitwa Cappella groupe , ritaNgizwa na Baraza na Chimano ndetse na Savara. Aba basore uko ari batatu bahuriye mu kigo cya mashuri cyitwaga Hill High school baririmbaga indirimbo mu majwi ibizwi nka “Akapera” yari groupe ya muzika kuri icyo kigo.

Nyuma baza guhura na Otieno wacurangaga gitari we yigaga mu ishuri rya Strathmore muri Alliance Francaise ryari riri muri Nayirobi aho bahise biyemeza kwitwa Souti (ijwi) , bahisi bandika indirimbo yabo ya mbere bayita “Mafunzo ya Dunia” aho yahise igaragara kuri alubumu yabo ya mbere yitwaga Mwanzo.

Nyuma iri tsinda kuri Souti bongeyeho “Sol ” ni ijambo riri mururimi rwi cyesipanyoro risobanura Izuba mu Kinyarwanda,ryitwa “Souti Sol” Ijwi ryo Mu Zuba.

Muri 2006 Souti Sol yitabiriye irushanywa ryo kuririmba ryari rizwi nka Kenya music competition ryari ryateguwe na Alliance Francaise ryabereye muri Nairobi, nyuma bahise basinyana amasezerano n’inzu yatunganyaga indirimbo bitaga Penya Records inabatunganiriza alubum yabo ya mbere izwi nka Mwanzo.

Sauti Sol Releases Much-Anticipated 'Midnight Train' Album - TowerPostNewsSouti Sol yashyize hanze alubumu yabo ya mbere tariki ya 1 Ugushyingo 2008 yitwaga “Mwanzo”, alubumu yabo ya kabiri yasohotse tariki ya 25 Gashyantare 2011 ikaba yaritwaga “Sol Filosofia”.

Iri tsinda ryakomeje kugenda rimenyakana cyane ndetse n’indirimbo zaryo zigenda zimenyekana cyane muri Africa. ku itariki ya 18 Kamena 2012 iri tsinda rya muzika ryakoranye indirimbo n’umuraperi wo muri Afurika y’Epfo witwaga Spoek Mathambo akaba yari umuhanzi akanatunganya indirimbo (producer) .

Souti Sol yasohoye indi Alubumu ya gatatu yitwaga “Live and Die in Africa” iyi alubumu y’indirimbo bayisohoreye kuri murandasi ( online) tariki ya 21 Ugushyingo 2015 , bikaba byari ubuntu kugira ngo umuntu abe yabasha kuyigeraho.
Souti Sol yasohoye alubumu yabo ya Kane tariki ya 31 Mutarama 2019 yitwaga Afrikan Sauce , indirimbo zari zigize iyi alubumu zari zinganje mu njyana ya Afro-pop ndetse na R&B,nyuma iza gusohora n’indi alubumu yabo ya Gatanu muri uyu mwaka wa 2020 taliki ya 5 Kamena bise “Midnight Train”.

Iyi albumu igaragaramo abahanzi batandukanye baturuka muri Afurika harimo Burna Boy, Sho Madjozi ndetse na India Arie.

Sauti Sol: The Band Causing A Stir In Kenya's Fashion Scene | Style Rave
Indirimbo iri kuri iyi alubumu yitwa “ SUZANNA” yakunzwe cyane muri Afurika, amashusho yayo bagiye kuyafatira mu mujyi wa Lagos mu gihugu cya Nigeria bayisohora tariki ya 7 Gashyantare 2020.

Iri tsinda ryagiye rigirira ingendo zitandukanye muri Afurika ndetse no mu Burayi ,rikaza kumwanya wa mbere muri Kenya, ryagiye rigirira ibiganiro ku mateleviziyo atandukanye yo mu Burayi no muri leta zunze ubumwe z’Amerika.
Souti Sol yagiye yishimirwa mu bitaramo bitandukanye harimo n’igitaramo yateguye muri 2011 muri Kenya irikumwe n’itsinda rya Cappella ryo muri Afurika y’Epfo ryitwaga Ladysimith Black Mambazo.

Iri tsinda kandi ryagiye ritoranywa kenshi rikanahabwa ibihembo bitandukanye harimo Kisima Music Awards nk’itsinda ryitwaye neza , The channel O, music Video Awards, MTV Europe music Awards ndetse na BET Awards.
Amashusho y’indirimbo bita “ Coming Home” yatsindiye igihembo cy’indirimbo ifite amashusho meza muri 2011 bitaga Kisima Music Video Awards, nka groupe ubwayo itsindira igihembo cya groupe yitwaye neza mu mwaka.

Souti Sol yakomeje kumenyekana no kwamamara cyane aho mu mwaka wa 2012 ya toranyijwe inatsindira igihembo cy’izwi nka Gifted East African Award , 2012 Channel O music Video Awards kundirimbo yabo yitwa Shukuru bakoranye n’umuraperi w’umunyatanzaniya uzwi nka AY.

Muri 2014 Souti Sol yatoranyijwe nka groupe yitwaye neza muri Afurika ihabwa igihembo, itsindira igihembo cya MTV African Music Awards, ndetse babona n’igihembo cy’indirimbo yarifite amashusho meza muri Afurika y’uburasirazuba “East Africa’s Most Gifted Video by Channel O Music Video Awards.

We had to grow! Sauti Sol reveal why they ditched their manager for a new one from South Africa - Ghafla! KenyaKu itariki ya 29 Mata 2014, iri tsinda ryo muri Kenya ryashyize hanze indirimbo yitwa “Nishike” amashusho y’iyi ndirimbo yateje impagarara cyane mu bitangazamakuru kubera ibyari biyirimo bikaragira bibujijwe kuyikina ku matereviziyo y’imbere mu gihugu, icyo gihe ntibyashimishije Baraza nkumwe wari mubari bagize iryo tsinda.

Sauti Sol set to release an album after long breakMuri rusange abagize itsinda rya Souti Sol bose barangije kaminuza muri Kenya, Baraza yize itangazamakuru muri Kaminuza mpuza mahanga y’Abanyamerika , na ho Savara yize ibijyanye n’ubucuruzi n’imari muri kaminuza bita African Nazarene University , Chimano na we yize itangazamakuru muri kaminuza ya Nairobi ndetse na Otieno yize ibijyanye na siyanse muri Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology.

Here's why Sauti Sol missed their performance in RwandaKoroga Festival Archives - Mwende Ngao

S/Internet
Jean de Dieu UDAHEMUKA




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *