Shampiyona y’u Rwanda y’umukino w’amagare yasubitswe kubera COVID19

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ryamaze gutangaza ko ryasubitse Shampiyona y’Igihugu y’umukino w’Amagare yariteganyijwe gutangira mu mpera ziki Cyumweru.

Ni nyuma yaho abagize iri shyirahamwe baganiriye na Ministeri y’Ubuzima bagasanga iyi shampiyona itaba kubera ubwiyongere bukabije bw’abantu bakomeje kwandura icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda, kandi imwe mu mihanda yari kuzakoreshwa ikaba hari imwe itakunda kubera hari tumwe mu Turere twashyizwe muri gahunda ya Guma Mu Karere.

Shampiyona y’Igihugu y’umukino w’amagare yarateganyijwe gutangira mu minsi ibiri tariki 19 niya 20 Kamena 2021, ariko abategura amarushanwa batangaje ko igihe izasubukurwa bizamenyeshwa mugihe kiri mbere.

Mu Rwanda hakomeje kuzamuka imibare myinshi y’abandura icyorezo cya COVID19 umunsi ku munsi ndetse mu Karere ka Rubavu kakaba karamaze no gushyirwa muri gahunda ya Guma Mu Karere mu buryo bwo guhangana n’iki cyorezo hirindwa ko yasakazwa ahantu henshi mu gihugu bikaba byakomera.

Shampiyona y’u Rwanda y’umukino w’amagare yasubitswe

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *