Shampiyona y’Abari n’Abategarugori iratangira muri Weekend

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryashyize hanze uko amakipe y’abagore mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri azatangira yesurana kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 16 Gashyantare 2019.

Icyiciro cya mbere kizaba kigizwe n’amakipe 10 ari yo: As Kigali WFC ifite igikombe giheruka, Scandinavia WFC, Inyemera WFC, ES Mutunda WFC, Kamonyi WFC, Bugesera WFC, Gakenke WFC, Rambura WFC, AS Kabuye WFC ndetse na Rugende WFC.

Icyiciro cya kabiri naho hazaba harimo amakipe 10: Rwamagana WFC, Fatima WFC, Imanzi WFC, Nasho WFC, Taiga WFC, APAER WFC, IPM WFC, Nyagatare WFC, Ndabuc WFC na  Gatsibo WFC.

Ikipe ya As Kigali ikazaba ikina shampiyona ishaka igikombe cya 11, nyuma yuko iheruka kugitwara umwaka ushize ku mukino wa nyuma itsinze mukeba Scandinavia kuri sitade Umuganda mu karere ka Rubavu.

Umwaliwase Dudja, Rutahizamu w’ikipe ya As Kigali WFC ku mupira.

Iyi kipe ifashwa n’umujyi wa Kigali ikaba yaratwaye igikombe iyoboye n’amanota 39, isoza shampiyona itakaje  umukino umwe gusa yatsinzwemo na Inyemera WFC yayitsinze ibitego 3 kuri 2.

Amakipe 2 ya mbere yo mu cyiciro cya kabiri ni yo azamuka akajya mu cyiciro cya mbere.

Uko imikino y’umunsi wa mbere mu cyiciro cya mbere iteye:

Kamonyi WFC yakira Scandinavia WFC (Remera Rukoma, 15;00)

Gakenke WFC yakira Es Mutunda WFC (Gakenke, 15;00)

As Kigali WFC yakira As Kabuye (Sitade ya Kigali,15;00)

Rugende WFC yakira Bugesera WFC (Rugende, 15;00)

Inyemera WFC yakira Rambura WFC (Gicumbi, 15;30)

Uko imikino y’umunsi wa mbere mu cyiciro cya kabiri iteye:

Rwamagana WFC yakira Fatima WFC (Rwamagana, 13;00)

Imanzi WFC yakira Nasho WFC (Kicukiro, 15;00)

Taiga WFC yakira APAER WFC (Gicumbi, 13;00)

IPM WFC yakira Nyagatre WFC (Mukarange, 15;00)

Ndabuc WFC yakira Gatsibo WFC (Ngoma, 13;00)

 

Uwase A Bora Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *