Shaddyboo yasabye ko nawe yakwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2021

Umugore umaze kuba kimenywabose kubera ubwiza bwe ndetse n’ibyo yikora ku mbuga nkoranyambaga Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy boo yasabye ko nawe bamureka akitabira irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda umwaka 2021.

Ibi yabisabye abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter akoresha, uyu mugore w’abana babiri nyuma yuko abonye abakobwa bitariye irushanwa ry’uyu mwaka aho ryatangiye gutangaza abantu benshi. Irushanwa risanzwe rinyura kuri Televiziyo y’u Rwanda n’ishami ryayo rya KC2.

Ati:’’Miss Rwanda 2021 mushatse mwareka nanjye nkigiramo, arangije arenzaho emoji asa nuseka.’’

Abantu benshi bakibibona bamwe mu bakunzi be batangiye gutangara cyane bamwe batangira ku mubwira kubahagararira mu bihugu bitandukanye, umwe agira ati:’’Ukajya ujya kuduhagararira dubai na tanzania na ya English yawe iri mukiciro cya mbere.’’

Amajonjora y’ibanze yatangiye hirya no hino ariko kubera ikibazo kicyorezo cya COVID-19 bikaba bikorwa hakoreshejwe uburyo bw’Ikoranabuhanga aho abakobwa bafata amashusho bakayohereza akazanyuzwa kuri izo shene twavuze haruguru.

REBA VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSHIMISHA

 

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *