Shaddy Boo yakiriwe nk’Umwamikazi i Dar es Salaam ahatwa ibibazo ku mubano afitanye na Diamond

Urizinduko Shaddy Boo umaze kwamamara kubwo gukoresha Instagrama yagiriye muri Tanzania,yahururiwe n’itangazamakuru ahakana kugira umubano wihariye }Urukundo} na Diamond wo muri Tanzania.

Image result for  Shaddy Boo tanzania with media

Yitwa Mbabazi Shadia, umunyamideli benshi muzi nka Shaddy Boo aganira n,itangazamakuru muri Tanzania yatangaje ko nta rukundo rwihariye afitanye n’umuhanzi Diamond Platnmuz wo muri Tanzania ahubwo ko ari inshuti bisanzwe; ikirenze kuri ibyo ngo ni umufana we mu b’imbere.

Image result for  Shaddy Boo tanzania with mediaShaddy Boo ni umwe mu bagore b’ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga, uburanga bwe n’ikimero bwamufashije gutumbagira ku mubare umukurikirana kuri Instagram kugeza ubwo agize ikuzo ry’umuntu ukurikiwe cyane mu Rwanda aho afite ababarirwa bihumbi amagana . Diamond bivugwa ko bakundana ni umuhanzi wubashywe muri Afurika y’Uburasirazuba, afite ibikorwa by’umuziki bimwinjiriza umunsi ku wundi.

Si ubwa mbere benshi baketse urukundo hagati ya Shaddy na Diamond ahanini hashingiwe ku byo aba bombi berekana harimo amafoto n’ibindi byinshi bibahuza bishingirwaho na benshi bemeza ko ntakubaza bakundana. Ikinyamakuru Bongo 5 cyo muri Tanzania cyasohoye inkuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane ahagana saa kumi n’imwe n’iminota mirongo ine n’itatu cyahaye umutwe ugira uti “Biravugwa uyu ni we mufasha wa Diamond uba mu Rwanda (Amafoto+Amashusho).”

shaddy boo

Mu nkuru yacyo bateruye bavuga ko benshi mu byamamare bakunze guhisha ibijyanye n’urukundo rwabo ariko ko iyo amakuru yagiye hanze bemera kubivugaho. Ngo mbere y’uko Diamond atandukana na Zari The Boss Lady hari amakuru avuga ko uyu mugabo yari afitanye umubano wihariye na Shaddy Boo ubarizwa mu Rwanda.

Bavuga ko Diamond yakomeje guhisha urukundo yagiranaga n’umunyamideli Hamisa Mobetto kugeza ubwo uyu mukobwa yibarutse umwana. Bongo 5 ivuga ko amakuru ifite ari uko Diamond na Shaddy basanzwe ari inshuti bya hafi ndetse ngo hari amafoto n’amashusho ashimangira iby’umubano wabo wihariye.

Ku itariki ya 02 Nzeli 2017 ngo Shaddy Boo yari mu bitabiriye isabukuru y’amavuko y’umuhanzi Diamond yebereye ahitwa Hyatt Regency. Nk’aho ibyo bidahagije bavuze ko ku wa 01 Mutarama 2018 mu gitaramo Diamond yakoreye ahitwa Naivasha muri Kenya Shaddy Boo naho yari yo ndetse ngo hari amafoto amugaragaza ari mu cyumba kimwe n’icya gafotozi wa Diamond witwa Lukamba.

boo shaddy

Amafoto ya mbere agaragaza Shaddy na Lukamba bari muri Hoteli imwe, bagashingira ku rumuri rw’itara ruri muri iyo Hoteli ko ari rumwe ku mafoto yombi. Andi mafoto berekanye ni ayafatiwe muri Kenya ubwo Diamond yaririmbagayo, bavuga ko bombi bari bambaye inkweto za sandari zisa ndetse ngo n’imwe irasa.

Ihere ijisho uko yakiriwe n,itangazamakuru muri Tanzania

Twabibutsa ko ari nyina w,abana nubwo atabana n,umugabo we

 

Shabani Chris-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *