Senderi yaciye agahigo akora igitaramo kwinjira ari igiceri cy’ijana ubwinshi bwa’abacyitabiriye hazamo n’abiga kugenda

Umuhanzi ukunzwe cyane hano mu Rwanda Senderi International Hit,yakoze ibintu bidasanzwe kubahanzi nyarwanda yewe no ku Isi yose,aho kuri uyuwa 16 Ugushyingo 2017 mu masaha ya saasita ,yarigutaramira urubyiruko rwa Rutsiro aho kwinjira ari igiceri k’100fr gusa.

I Rutsiro igitaramo cya Senderi cyari cyitabiriwe n’urubyiruko benshi

Senderi yakoze iki gitaramo ntawundi muhanzi wamuherekeje,senderi yashimishije abafana kuburyo bukomeye aho yakoreraga iki gitaramo mu isoko rya Gacyeri ahahoze hitwa Kayove muri Rutsiro urubyiriko rwose yewe n’abataramenya kugenda neza bakambakambye baza kureba Senderi.

 

Uyu muhanzi yagiye avugwaho udushya twinshi nitwodukunze kumurangaaho ,uba usanga bamwe bamufata nk’umuhanzi wambere mu Rwanda doreko nawe akunze kubyivugira,akabaazwiho nanone nk’umufana w’ikipe ya Rayon Sports ukomeye hano mu Rwanda.

Senderi yashimishije abakunzi be

Senderi yongeye guhamiriza Celebzmagazine.com ko ariwe muhanzi uyoboye abandi mu Rwanda mu gukundwa n’urubyiruko yewe n’Abanyarwanda muri rusange .Yagize ati”njye Senderi International Hit ninjye muhanzi nyarwanda uyoboye abandi hano mu Rwanda kandi barabizi nabo nubwo bakwijijisha ariko barabizi”.

Senderi yaba asatira Umuraperi Bull Dog mu gukoresha amazina menshi muri muzika aho aba yiyita,EricSenderi ,International Hit , 3D ,Harvard ,Tuff Hit ,Intarey’Umujyi ,Chris Brown w’i Kigali.aha usanga asatira Bull Dog nawe ukoresha amazina nka 50 muri muzika, Senderi akunze kwiyita HIT

David Mayira-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *