Senclite umuhanzi mushya yiyemeje kuzana udushya  n’umwimerere bihoraho

Niringiyimana Anaclet ukoresha izina rya Senclite, yinjiye mu mwuga w’ubuhanzi yiyemeza kuzana umwimerere n’udushya duhoraho mu ruhando rwa muzika nyarwanda.

Umuhanzi Senclite avuka muri Gasabo, ni umusore ufite imyaka 23 y’amavuko urigusoza Kaminuza mu ishami rya “Mechanical Engineering”.

Uyu musore uririmba mu njyana ya “Afro beat”, aganira na Celebzmagazine.com yavuze ko yakuze yiyumvamo kuzaba umuhanzi akunda kuririmba none inzozi zibaye impamo.

Ati”Mu buto bwanjye naririmbaga muri Korali y’abana yo ku cyumweru kandi nkumva ndabikunze, ku myaka 12 natangiye kuririmba mu y’abakuru. Uko nagendaga nkura numvaga ndushaho gukunda kuririmba ari nako nigana kuririmba indirimbo z’abandi. Mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye mfatanyije n’bandi twari duhuriye muri Club twatangiye kwigana kuririmba indirimbo z’abandi ndangije ntangira kuririmba nk’umwuga.”

Senclite ngo nubwo akiri ku ntebe y’ishuri ntibimubuza guhanga agacishamo agasusurutsa abo bigana. Yamaze gushyira ahagaragara indirimbo nshya yambere yitwa “PATRON” ifite amajwi ,vuba arashyira ahagaragara video yayo.

Yadusangije ubutumwa buyikubiyemo.Ati”Nahanze iyi ndirimbo ngamije gukebura urubyiruko aho usanga umuntu amara gutera intambwe agatangira kwisumbukuruza bikababuza amahirwe atandukanye.Ndizera ntashidikanya ko uzumva iyi ndirimbo  izamufasha kwiyoroshya no gufatanya n’abandi.”

Yasoje ikiganiro avuga ko intego ye ari uguhugura abakunzi b’umuziki nyarwanda  abinyujije mu bihangano bye no kubasusurutsa. Ushobora gutunga ibihangano bye wifashishije youtube Chanel ye yitwa Senclite_rwanda,Instagram ye ni Senclite_rwanda,Facebook ni Senclite_rwanda

Kanda hano wumve indirimbo PATRON

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *