Selena Gomez yasohoye album yari imaze imyaka itanu itegerejwe

Umuhanzikazi  Selena Marie  Gomez waruherutse gusohora albumu mu mwaka wa 2015, uyu munsi yasohoye umuzingo wa gatatu yuzuyeho indirimbo 11 yakoze wenyine n’ ebyiri yakorany n’abandi.Uyu mukobwa w’imyaka 27 y’amavugo yakanyujijeho mu rukundo n’ibyamamare mu muziki nka Justin Bieber ndetse na The Weekend, ubusanzwe aririmba injyana ya Pop na RnB, abinyujije kuri Twitter ye yagize ati”Dore ngiyi !!! Album yanjye ubu yasohotse byemewe iraboineka ahantu hose kwisi… ndashimira cyane imitima y’abantu bamfashije kuyikora. Ubu ni iyanyu. Nizeye ko muri buyikunde.”

Related imageMu mwaka wa 2016 Selena Gomez yari yajyanywe mu bitaro kwitabwaho n’abaganga nyuma yo kugaragaraho indwara y’ubuzima bwo mu mutwe itari imworoheye. Iki gihe ni ho abakunzi be bo mu bice byose by’isi bababajwe nibi bakeka ko batazongera kumubona mu ruhando rwa muzika mu gihe cyizaza.

Gusa mu itangira ry’umwaka ushize nibwo Selena yongeye kugaragara ndetse anizeza abakunzi be ko agarutse bibatera akanyamuneza.

Related image

Hirya no hino kwisi abakunzi ba Selena Gomez babinyujije kuri Twitter, bakomeje kugaragaza ko bishimiye cyane uyu muzingo mushya w’uyu muhanzikazi wasaga naho amaze kwibagirana. Urugero twavuga; uwitwa Lora larocca : Rare(izina rya Album nshya ya Selena Gomez) mukuri yari ibikwiriye gutegerezwa igihe kingana gitya.

Related imageSelena yashyize umutima we wose kuri iyi Album nziza cyane y’agatangaza!yanditse neza kandi y’inyamibwa .. imwifuriza kuba atari kunyura mu bihe bigoranye yanyuzemo. Umuziki we ufite imbaraga kandi urazigaragaza. Ndamukunda. Nkunda RARE.”Undi witwa Tattahold: Album nshya Rare ya Selena Gomez ni agatangaa nayikunze cyane”.

Related imageSi aba gusa bagaragaje ko bishimiye cyane iyi Album yari itegerejwe imyaka miyinshi ugereranyije n’izindi yajyiye asohora. Iyi Albumu RARE, iriho indirimbo 13 ari zo: Rare ari nayo yitiriwe iyi albumu, Dance Again, Look At Her Now, Lose You to Love Me, Ring, Vulnerable, People You Know, Let Me Get Me, Crowded Room afatnyije na 6lack, Kinda Crazy, Fun, Cut You Off ndetse na A Sweeter Place afatanyije na Kid Cudi.

Related image

T.U Nsanze

 Bana natwe tugususurutse umenye.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *