Selena Gomez arasaba ubufasha bw’amasengesho

Icyamamare muri muzika n’amafilime Selena Gomez, yatunguranye ubwo yasabaga itorero rimwe ryitwa Hillsong Church ubufasha bwo kumugira inama no kumusengera kugirango areke inzira we yita iy’ubuyobe ayoboke Yesu Kristo.

Image result for Selena GomezNkuko byatangajwe ku munsi w’ejo na Pastor Carl Lentz, umwe mubayobora Hillsong Church yatangaje ko uyu mukobwa w’icyamamare yasabye itorero rye kumugira inama.
Yagize ati: “Twatunguwe no kubona Selena Gomez aza mu itorero ryacu, afashwa cyane n’indirimbo zihimbaza Imana nyuma ansaba ko namugira inama akarekla ingeso mbi z’imyambarire mbi no gukora ibiteye isoni akayoboka Kristo.”

Pastor Carl Lentz akomeza avuga ko adashidikanya ko uyu muhanzikazi yaba arambiwe ibikorwa bibi bya illuminati abenshi bemeza ko byari byaramugize imbata akaba ariyo mpamvu ashaka kwakira Yesu nk’umwami n’Umukiza we.

Selena Gomez w’imyaka 26 aherutse gukora indirimbo yise Nobody yiganjemo amagambo ahimbaza Imana bikaba byarabaye imbarutso y’uko abantu benshi bavuze ko uyu mukobwa yaba agiye guhindukirira Imana.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *