Saudi Arabia ishobora guhinduka ubuyonga mu gihe gito kitazwi,Amerika yaburiye abaturage bayigana

Leta ya Amerika yasabye abaturage bayo kugabanya ingendo bagirira  muri
Saudi Arabia kuko bashobora kugirirwa nabi n’ibyihebe biteganya gutera ibisasu muri icyo gihugu abandi bakagira ibyago mu gihe bambukiranya imipaka .
Image result for Saudi Arabia Hotels
 Uyu muburo wabaye kuri uyu wa kabiri taliki ya 21/11/2017 aho harimo gukekwa ko Abarabu,bashobora gutera ibisasu bya Missile mu gihugu cy’Ubwongereza. Mu myaka yashize hari ibisasu bya Missile byagiye biterwa muri Saudi Arabia mu duce twa Riyadh na Jeddah ibyo byihebe bikaba byaratangaje ko bizakomeza kuhatera ibisasu.
Ibyinshi muri ibyo bisasu byaraswaga mu Majyaruguru ya Saudi Arabia,byangije bikomeye ibidukikije kugeza n’ubu ibyatsi ntibirongera kuhamera.
Image result for Saudi Arabia Hotels
Amwe mu mahoteri n’imiturirwa ihenze bigaragara muri  Saudi Arabia

Ibiro bya Amerika byaburiye cyane abakorerayo kazi n’imiryango itandukanye yambuka uwo mupaka wa Saudi Arabia,cyane mu mijyi ya Jazan na Najran.Ibiro bishinzwe umutekano muri Amerika byasanze ntawundi muti uretse kubuza abantu kujya muri Saudi Arabia. Abarebwa nicyo kibazo akaba ari Abanyamerika n’uduce twegereye igihugu cya Saudi Arabia.

Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *