Saudi Arabia: Igitaramo gishyigikira uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina cya Nicki Minaj cyasubitswe

Umuraperikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Nicki Minaj yasubitse igitaramo yari kuzakorera muri Saudi Arabia cyiswe Jeddah World Fest kizaba ku wa 18 Nyakanga 2019, kubera gushyigikira uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina.


Saudi Arabia ni igihugu usanga uduce tumwe na tumwe tutubahiriza amahame y’uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse no kuryamana kw’abahuje ibitsina bikaba ari icyaha.

Amakuru dukesha CNN aravuga ko mu cyumweru gishize ni bwo Umuryango udaharanira inyungu ushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu (The Human Rights Foundation) wasabye Nicki Minaj gusubika igitaramo yari kuzakorera muri kiriya gihugu maze ku munsi w’ejo hashize bashimira Nicki Minaj ku mwanzuro mwiza yafashe wo kutazitabira icyo gitaramo babinyujije mu butumwa bwo kuri Twitter.

Image result for Nicki Minaj

Bagize bati: Urakoze Nicki Minaj ku bwo gusubika igitaramo wari kuzakorera muri Saudi Arabia mu rwego rwo kurengera uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina ndetse n’ubw’abagore. Abantu benshi cyane ku isi yose bashimishijwe n’umwanzuro wawe wo kubaha ikiremwamuntu no kugiha agaciro. Nk’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu tugushimiye byimazeyo ndetse tugukuriye ingofero ku bw’imyanzuro yawe myiza.”

Uyu mwanzuro wa Nicki Minaj wo gusubika iki gitaramo kandi wakurikiwe n’ifoto yashyize kuri Instagram kugira ngo abantu batandukanye batangeho ibitekerezo binyuranye.

Yagize ati: “Ndi kubona ibyo muvuga bantu bo muri Saudi Arabia ndetse ndashaka gusubiza abafana banjye, ifoto irahari mutange ibitekerezo byanyu hano.”

Nicki Minaj yakomeje avuga ko nyuma yo gutekereza neza yafashe umwanzuro wo kutazitabira kiriya gitaramo cya Jeddah World Fest mu rwego rwo kubaha uburenganzira bw’abagore n’ubw’abaryamana bahuje ibitsina.

 

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *