Sat B yibye icyamamare Koffi Olomide  umurinzi (Bounser)

Umuhanzi w’Umurundi Sat B utakibarizwa mu Rwanda ho yarakunze gutaramira,yamaze kwishumbusha umurinzi (Bounser )usanzwe arinda icyamamare Koffi Olomode  ngo arushe kurindirwa umutekano.

Ni nyuma y’uko Sat B  yerekeje mu gihugu cy’Uburundi  ku ivuko,nk’umwe mu bahanzi bari bahungiye mu Rwanda ku bw’umutekano muke n’imvururu byatewe n’itegurwa ry’amatora ya perezida w’Uburundi birangira atabaye .

Bidatinze yaje guhunguka ariko ku bw’igihunga mu rwego rwo kurushaho kurindirwa umutekano yahisemo guha akazi usanzwe ari umurinzi wa Koffi Olomide witwa  Amissi Amigo ngo arusheho kumurindira umutekano.

N’ubwo hari abemeza ko Sat B yiyambaje umurinzi ku bwo gutinya no kutizera umutekano,abandi bashimangira ko amaze kugera ku rwego rushimishije mu mafaranga rumusaba kugira umurinzi nk’uko hirya no hino ku isi bisanzwe bigaragara ku byamamare.

Abdou Bronze-Celebz magazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *