Sandrine Nininahazwe upima ibiro 110 yegukanye ikamba rya Nyampinga

Abantu batari bake bamenyereye kubona amarushanwa y’abakobwa bahiga abandi mu bwiza ,ariko akenshi ugasanga abatorwa baba ari abakobwa bato bato. Kuri iyi nshuro mu Burundi ho siko bimeze kuko batoye umukobwa uhiga abandi mu bwiza ariko ubyibushye ,ikamba ryatwawe na Sandrine Nininahazwe.

Image result for Sandrine Nininahazwe

Muri iyi weekend ishize nibwo ishyirahamwe « Chic Madame » ryateguye amarushanwa ku bagore n’abakobwa barusha abandi ubwiza n’umubyibuho,mu rwego rwo gushaka uzahagararira u Burundi mu marushanwa y’abakobwa babyibushye mu karere k’ibiyaga bigari riteganijwe mu Ukuboza uyu mwaka.

Rikazabera mu mugi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bimwe mu byagenderwagaho batora aba  banyampinga harimo nko kuba afite ibiro 90 cyangwa biri hejuru yabyo bikaba akarusho.Ntabwo harebwaga niba uri umugore cyangwa umukobwa bose bakirwaga, imyaka ntarengwa yari 45 y’amavuko.Abari mwirushanwa bahise batangira kwigaragaza maze Umurundikazi Sandrine ahiga bagenzi be aba ariwe wambikwa ikamba ryaNyampinga Chic Madame 2017.

Image result for Sandrine Nininahazwe

Chic Madame yateguye iri rushanwa iyobowe n’umukobwa wa Perezida Petero Nkurunziza,Jenifa Nkurunziza.

Sandrine umubyeyi w’abana babiri, akaba apima ibiro 110 niwe wegukanye ikamba.Sandrine siwe gusa watowe kuko hatowe nabo twakwita ibisonga bye bibiri ,bityo bose uko ari batatu bakaza hagararira Uburundi ,dore ko buri gihugu kizajya gitanga abakobwa cyangwa abagore batatu.

Ildephonse Dusabimana-celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *