Samuel Eto’o wamamaye muri Ruhago yagizwe Ambasaderi w’Icyubahiro w’Akanama ka Gisirikare muri Tchad

Yabaye icyamamare mu mupira w’amaguru mu babigize umwuga Samuel Eto’o yamaze kugirwa Ambasaderi w’Icyubahiro w’Akanama ka Gisirikare mu gihugu cya Tchad.

Nyakwigendera uherutse kwita Imana perezida wa Tchad Idris Derby niwe wari warashizeho uyu mugabo wamenyekanye mu guconga Ruhago ku Isi ko akwiriye kuzaba Ambasaderi w’Icyubahiro w’Akanama ka Gisirikare nubwo atarari uwo mu gihugu cye umwaka washize.

Samuel Eto’o yavukiye mu gihugu cya Cameroun abari naho akurira azakujya mu by’umupira w’amaguru waje ku muhira, agana i mahanga mu makipe y’Iburayi aho yaje gukinira amakipe akomeye ku Isi arimo Chelsea, Inter de Milan, Barcelona Fc yo muri Espanye n’andi menshi.

Iteka riha uwo mwanya Samuel Eto’o ryasohotse kuri uyu wa 22 Gicurasi, risinyweho na Mahamat Idriss Deby uyoboye akanama ka Gisirikare kuri ubu.

Eto’o wagiye agaragaza akenshi ko yashenguwe n’urupfu rwa Idris Deby witabye Imana witabye Imana azize ibikomere yakuye ku rugamba ubwo barwanyaga inyeshyamba zateraga igihugu cye. Mu minsi yashize uyu mukinnyi aherutse kugirira uruzinduko mu gihugu cya Tchad mu kurebera uko hazamurwa umupira w’amaguru muricyo gihugu na siporo muri rusange.

Si ubwa mbere Samuel Eto’o agisse Ambasaderi kuko yamaze no gushyirwa kuri uwo mwanya mu gikombe cy’Isi 2022 giteganyijwe mu gihugu cya Qatar mu buryo bwo kumenyekanisha iby’iki gikombe nkumwe mu banyabigwi baconze Ruhago.

Samuel Eto’o uherutse mu gihugu cya Tchad yamaze kuba Ambasaderi muricyo Gihugu

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *