Sam Muvunyi yasohoye indirimbo ntiyakwirengagiza abakoresha igiswahili

Kuri ubu Sam Muvunyi umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yashyize hanze indirimbo nshya iri mu ndimi ebyiri mu rwego rwo kwambutsa imipaka ibihangano bye ndetse no gufasha abakunzi b’ indirimbo nyarwanda kuzumva mu rurimi biyumvamo neza.

Umuririmbyi ndetse akaba n’ umucuranzi, Sam Muvunyi amaze igihe kitari gito akora mu nganzo  kuko yashyize hanze indirimbo ye ya mbere muri 2013.

Kuva muri 2013 Muvunyi ntiyegeza agoheka kuko  amaze gushyira hanze indirimbo 16 zirimo TUNAKUSIFU ariyo nshya.

Umwihariko w’ iyi ndirimbo «  Tumusifu » ni uko iri mu rurimi rw’ igiswahili ndetse n’ Ikinyarwanda.

Mu ncamake iki gihangano gikubiyemo ubutumwa bwo gushima Imana kubw’ Imbabazi n’ ubuntu igirira abantu ngo nubwo yewe baba bari mu bihe bigoye icyo ibasaba ni uko bayishima kuko niyo nyir’ ibihe.

Mu buzima bwe b’ ubuhanzi, Sam Muvunyi yifuza ahanini ko ubutumwa atanga bwagera kuri benshi ndetse harimo n’abakoresha ururimi rw’igiswahili.

Muvunyi na none kandi yemeza ko afite gahunda ihamye yo kwamamaza ubutumwa bwiza mu buryo butagira umupaka. Ari nayo mpamvu yaririmbye no mu rurimi rw’igiswahili.

“Yesu ni byose”,”Yesu aragushaka”,” Sinabaho Ndagufite”, ” Muri Yesu” ni zimwe mu ndirimbo za Sam Muvunyi zamenyekanye kandi zijya zifasha abatari bacye.

Ineza carine




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *