Safi Madiba yaba yaritambitse imishinga The Mane yarifitanye na Urban Boys nshya?Amaso yaheze mu kirere

Umwaka urihiritse Bad Rama umuyobozi wa The Mane atangaje imikoranire y’igihe kirekire na Urban Boys none amaso yaheze mu kirere, Bad Rama yemeza ko Urban Boys ari bo bataboneka abakurikirana muzika bagahamya ko ari Safi witambitse.

Safi Madiba yaba yaritambitse imishinga The Mane yarifitanye na Urban Boys nshya?Amaso yaheze mu kirere

Mu mwaka wa 2018  mu kiganiro  n’itangazamakuru,Bad Rama avuga ku masezerano hagati ya Urban Boys na The Mane yatangaje ko basinyanye amasezerano y’imikoranire irambye hagati ya Urban Boys na The Mane

Yagize ati: Ni ikintu cyabaye ku bwumvikane ndetse no ku rukundo dukunda umuziki. Ni muri urwo rwego twahuye na Urban Boys tuganira ku bikorwa bya muzika binyuranye, aha havuyemo amasezerano y’imikoranire mu bikorwa bigiye binyuranye, bitandukanye no kuba bakwinjira muri The Mane. Amasezerano agamije kuba twafatanya na Urban Boys mu bikorwa binyuranye igihe bibaye ngombwa. Ni amasezerano y’igihe kirekire ku buryo Urban Boys ikeneye ubufasha muri The Mane bitabagora ndetse n’igihe The Mane ibakeneye ntibigorane.

Uyu munsi abakunzi b’umuziki baribaza irengero ry’iyi mishinga dore ko ntabikorwa bifatika bakoranye uretse ibyo mu nyandiko .Inkuru dukesha Isango Star,umunyamakuru yasabye Bad Rama gukura abantu mu gihirahiro.

Ati”Ntayindi mpamvu gahunda ziba zihari buri munsi ariko bikanga nubu nateguraga indirimbo yabo ariko Humble Jizzo we afite urugendo ntahari dufite ikibazo cyo guhuza imishinga n’igihe.” Bad Rama yahakanye ko ntaruhari Safi yabigizemo ngo babanye nk’abavandimwe.

Abakurikirana muzika y’aba bahanzi bavuga ko Safi yaba yaritambitse adashaka ko bongera guhurira mu kazi dore ko banaherukaga gutandukana ndetse nabi.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *