Safi Madiba n’umugore we bahunze amagambo berekeza Tanzania

Mu gihe gito Safi Madiba ubarizwa muri Urban Boys agaragaje uwo akunda ndetse bamaze no gusezerana  mu mategeko kubana nk’umugore n’umugabo, berekeje i Dar es Salaam mu kwezi kwa Buki.
Kuri iki cyumweru ni bwo Safi Madiba yakoze ubukwe na Niyonizeye Judith, nyuma yabwo havugwa amagambo menshi gusa Safi yaje kuyacecekesha inyandiko yashyize hanze igaragaza urwo akunda umufasha we.

Safi Madiba n’umufasha we bahagurutse mu Rwanda mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 2 Ukwakira 2017. Bahaguruka ku kibuga cy’indege i Kanombe mu masaha ya saa moya n’igice saa mbili aho berekeje mu gihugu cya Tanzania mu kwezi kwa Buki.

Safi MadibaSafi Madiba n’umufasha we berekeje i Dar es Salaam

Ubwo yari ahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe, Safi Madiba yemereye Inyarwanda.com ko agiye mu karuhuko gato mu mujyi wa Dar es Salaam ho mu gihugu cya Tanzania. Safi Madiba wagiye mu karuhuko nyuma yo gukora ubukwe ni umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Urban Boys.

Akazuba Cyntia-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *