Rwarutabura:Ubusinzi butuma abagore bahohotera abagabo harimo no gukubitwa

Ubwo celebzmagazine.com yagerega mu isanteri ya Rwarutabura iherereye mu kagari ka Rugarama, umurenge wa Nyamirambo, akarere ka Nyarugenge ho mu mujyi wa Kigali, yasanganiwe n’abagabo bagera kuri batanu bose bavuga ko basigaye bakubitwa n’abagore babo kubw’impamvu y’ubusinzi bukabije, aho ngo bakesha ijoro bakiriza umunsi banywa inzoga mu tubari turi muri iyi santeri.

Image result for Rwabutabura

Umwe muri aba bagabo twitiriye izina X ku bw’umutekano we twasanze bari kubaka ku nzu y’umuturage yari afite ibikomere ku jisho, ku itama no ku kuboko kw’indyo avuga ko yabitewe n’umugorewe wamukubise mu minsi itatu ishize ubwo yatahaga mu gicuku nijoro yasinze, yamubaza aho yari ari muri iryo joro undi agahita amwadukira akamukubita.

Yagize ati: “rwose nari niriwe mu rugo hamwe n’abana, ubwo umugore wagiye mu masaa munani z’amanywa tumuze kurya, agenda avuga ko ari butebuke agiye kureba umuntu umufiteye amafaranga mu isanteri ya hano Rwarutabura, ubwo twategereje ko ataha turaheba nyuma aza kuza mu gicuku saa saba ururimi rutava mu kanwa, mubajije aho yiriwe igisubizo yampaye ngira ngo nawe amaso araguha ni izi nkovu n’inguma urimo umbonana.”

Twamubajije niba yaragize igitekerezo cyo kujyana ikirego mu buyobozi kugira ngo uwo mugore abe yabihanirwa ,adusubiza agira ati: “ntaho narihingutsa mu bantu mvuga ko nakubiswe n’umugore yewe si rimwe si kabiri kuko ndabimenyereye ahubwo buriya aho kwiha rubanda nzamuhunga arusigaremo wenyine kuko mbona ari cyo gikwiye aho kugira ngo tuzarwicaniremo, ubu iyi ibaye inshuro ya kane kandi sinzakomeza kwihangana.”

Hagati aho abandi bagabo bagenzi be nabo bunga mu rye aho umufundi wari aho utifuje ko dutangaza izina rye nawe yagize ati: “njye ubu iwanjye ijambo narihariye umugore kugira ngo amahoro atahe, kuko nk’iyo ngize icyo ntuma umwana hanze yumva ahita amubuza, akamubwira ngo uwo ugutumye niyigireyo nawe afite amaguru, urumva rero umuntu akubwiye atyo ko nta kindi warenzaho.”

Twamubajije icyo abona kibitera, adusubiza agira ati: “ni ubusinzi kuko usanga n’iyo atagiye mu kabari aba yiteretse amacupa y’inzoga mu rugo.”

Hagati aho tukimara kumva ibyo aba bagabo bavuga twifuje kumenya icyo ubuyobizi bubivugaho, maze ku murongo wa telephone ngendanwa tuvugana n’umunyamabanga nshingwabikirwa w’akagari ka Rugarama bwana Rurangwa Joseph adutangariza ko ibyo ari ibibazo bishobora gutuma ingo nyinshi zisenyuka kubw’ibyo ngo bagiye kurushaho kujya babigarukaho kenshi mu nama kugira ngo bibe byarwanywa bigacika burundu.

Yakomeje agira inama abantu bafitanye amakimbirane mu ngo kujya bagana ubuyobizi bukabagira inama zatuma mu ngo zabo harangwamo amahoro arambye.

Yagize ati: “kuva tubimenye tugiye kurushaho kubegera kugira ngo iyo mico itari myiza ibagaragaraho ibashe kurwanywa kandi n’abagore bagerageze bareke kubangamira abagabo babo kuko si byiza na gato.”

Muri iyi santeri ya Rwarutabura harangwa utubari ducuruza inzoga za gakondo bivugwa ko abo bagore ari zo bakunze kunywa kubera uburyo zihendutse bigatuma banywa nyinshi zituma bakuza amakimbirane mu ngo zabo.

Ni nyuma nanone y’inkuru duheruka kubagezaho mu karere ka Burera abagabo bavuga uburyo bahohoterwa n’abagore baguhungira Uganda.Twabibutsa ko ihohoterwa rikorwa hagati y’abashakanye rihanwa n’amategeko mu Rwanda.

 

Vuningoma David – Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *