Rwandair yahagaritse ingendo zose mu gihe cy’iminsi 30

Ubuyobozi bwa Rwandair bawasohoye iri tangazo kuri uyu Wakane, batangaza ko ingendo zo gutwara abantu zabaye zihagaze ariko ko izitwara imizigo n’iz’ubutabazi zikomeza imirimo yazo.Rwandair, ingendo zose zahagaritswe mu gihe kingana n’ukwezi

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi bwo mu kirere Rwandair, bwasohoye itangazo rimenyesha abantu bose ko babaye bahagaritse ibikorwa birimo no gutwara abantu. Mu itangazo banyujije ku ruybuga rwa Twitter,  Rwandair yasobanuye ko ibi bikoze mu rwego rwo gukurikiza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima, ndetse no gufasha isi yose mu gukomeza kurwanya no kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Mu itangazo ribisobanura rigira riti «Mu gukurikiza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, Rwandair, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi bwo mu kirere, hafashwe ingamba mu gufasha isi yose kurwanya icyorezo cya Coronavirusi ndetse hanahagarikwa ry’ingendo zose z’abajyenzi.»

Rwandair yatangaje ko ibi bizakorwa mu gihe kingana n’ukwezi. Itangazo rigira riti «Izi ngamaba zizakurikizwa mu gihe cy’iminsi 30, uhereye saa 23 :59 kuwa Gatanu tariki ya 20 Werurwe 2020, ibi bikazahagarika ingendo zose z’abajyenzi bava mu Rwanda ndetse n’abinjira mu Rwanda.»

Iri tangazo rikomeza rivuga ko abajyenzi bari baramaze kugura amatike y’ingendo ziri hagati ya tariki 21 Werurwe na tariki ya 21 Mata 2020, bazahabwa amahitamo harimo kongera bagasubukura ingendo zabo nyuma y’itariki yemejwe, cyangwa bagakorerwa ibindi bitababangamiye mu byerekeye amafaranga.

Umuvugizi w’ikigo cya Rwandair yiseguye kubakiriya bose bashobora kugirwaho ingaruka n’izi ngamba nshya. Yagize ati «Twiseguye bikomeye ku mpinduka zitari nziza abakiriya bacu bashobora guterwa n’iri tangazo. Uko bimeze kose twizeye ko bishimiye impamvu iki cyemezo kidasubirwaho cyafashwe muri iki gihe, nubwo kitafashwe mu mucyo. Twizeye ko guhagarika ibi bikorwa mu gihe gihe gito, bizqafasha mu kugabanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirusi. »

Itangazo risoza rivuga ko umuntu wese wifuza gufata andi matariki ari nyuma y’igihe cyatangajwe, n’uwifuza gusubizwa amafaranga, ko bagana ikigo cya Rwandair.

Izi mpinduka zibaye mu gihe mu Rwanda hamaze kubarurwa abagera kuri 11 banduye icyorezo cya Coronavirusi nkuko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu Wagatatu tariki ya 18 Werurwe 2020

 

T.U Nsanze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *