#Rwanda: Icyo ubuyobozi buvuga ku gitaramo cy’ubusambanyi kirimo gutegurwa

Hakurikijwe ubusabe bwa benshi babonye ifoto yamamaza igitaramo kizaberamo ubusambanyi, bagatangira guhuruza basaba inzego z’umutekano ko zakoresha uburyo bwose zikagihagarika, ubuyobozi bwagize icyo bukivigaho.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, uyu yasabaga umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard kugira icyo bakora kigahagarikwa, ati” Pussy Party” gihagarikwe mu rwego rwo guha agaciro no gukomera ku muco gakondo w’Abanyarwanda, yahishuye amazina na numero ya Telefone y’umuntu ufite uruhare mu kugitegura n’ubwo byinshi bigikubiyemo byagizwe ubwiru bukabije”

Yavuze ko urimo kugitegura yitwa Twagirayezu Innocent ndetse ko n’amatike yatangiye kugurishwa ku muntu wese wifuza kuzacyitabira, uyu muntu yifuje ko hagira igikorwa kigahagarikwa hakiri kare.

Bamporiki yagize ati “Mu Itorero ry’Igihugu icyo twifuriza abantu ni ukudakora ibyo bintu by’urukozasoni kuko binabujijwe mu mategeko, gusa uwo dukurikirana ni umuntu uhari wigaragaza kandi watojwe naho ubundi iyo bitabaye ibyo ubikoze akurikiranwa n’izindi nzego.”

Dr Nzabonimpa Jaques ushinzwe Umuco muri RALC, nawe yavuze ko ibintu nk’ibi we ntacyo yabivugaho kuko yumva birenze guhonyora umuco ahubwo ko bigomba gukurikiranwa na Polisi kuko biri mu cyiciro cy’ibyaha by’urukozasoni.

Mu gihe Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Espérance Nyirasafari, we yavuze ko nta kintu yavuga ku gitaramo nk’iki kuko nta byinshi akiziho.

Mu kiganiro kuri telefoni n’umukobwa uri mu bateguye iki gikorwa ariko utemera gutangaza amazina ye, yavuze ko benshi bahutiye ku nyito cyahawe ndetse n’ifoto yakwirakwijwe bakagitazira ’icyo gusambana’ nyamara kizakorwa mu buryo bwo kwishimisha gusa ku bitabiriye.

Yagize ati “Pussy Party’ izahuza abantu bambaye ’mask’, bipfutse mu maso, ni inyito ihuye n’ipusi aho kuba uko abantu babitekereza n’uko byagiye bitangazwa. Abishyuye bamaze kwishyura ndetse ubu hasigaye amatike mbarwa, uwatanze amafaranga ye rero ni we uzamenya ibizaberamo nyakuri.

Yakomeje avuga ko batiteguye gutangaza aho igikorwa cyabo kizabera, imyirondoro yabo n’ibintu bitandukanye benshi bibaza kuko ari ’Private Party’ cyangwa se igitaramo cy’ibanga, bityo babikoze byaba ari uguhonyora icyizere cy’ababishyuriye kwitabira.

Uyu mukobwa avuga ko umuntu uzitabira igitaramo azabona nk’ibisanzwe bibera mu tundi tubyiniro birimo “kunywa ibinyobwa bitandukanye bijyanye n’amahitamo ye, kurya, kubyinirwa ndetse no ’kwishimisha’”.

Munezero Janvier/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *